YouVersion Logo
Search Icon

Mika 1

1
1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.
I. UHORAHO AGIYE GUCIRA ISRAHELI URUBANZA
Ibyo Samariya ishinjwa
2Mahanga yose, nimwumve!
Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose!
Uhoraho Imana aje kubashinja#1.2 kubashinja: nta bwo ari amahanga cyangwa isi yose bishinjwa, ahubwo biratumirwa kuza kureba uko Uhoraho agiye gucira umuryango we urubanza. Iyo mpanuro yari yaravuzwe mbere y’isenywa rya Samariya muri 721.,
Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.
3Koko, nguyu Uhoraho asohotse iwe,
aramanutse, akandagira ahirengeye ho ku isi.
4Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika,
mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro,
cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.
5Ibyo byose biraterwa n’ubugome bwa Yakobo,
kimwe n’icyaha cy’inzu ya Israheli.
Ubwo bugome bwa Yakobo ni ubuhe?
Si Samariya se?
Icyo cyaha cya Yuda ni ikihe?
Si Yeruzalemu se?
6Samariya rero ngiye kuyihindura amatongo yo mu cyaro,
nyigire nk’umurima uhingwamo imizabibu.
Amabuye yayo nzayahirika mu kabande,
ndimbure imfatiro zayo zijye imusozi.
7Amashusho yayo yose azajanjagurwa,
amaturo bayahaga yose ajugunywe mu muriro;
ibigirwamana byayo byose nzabimenagura,
kuko byagwijwe n’inyungu ziturutse ku buhabara,
nuko bizasubire aho byavuye.
Amaganya atewe n’imigi ya Yuda#1.7 imigi ya Yuda: muri iyi ngingo, Mika aravuga iby’ibyago byugarije igihugu cya Yuda. Ararondora imigi uko ari 12 yakangaranyijwe n’umwanzi uyisatira. Imigi irindwi muri iyo irazwi neza, ikikije Moresheti, ari cyo gihugu umuhanuzi avukamo, tukaba tutazi aho indi iherereye. Birashoboka ko umwanzi Mika avuga hano, ari ingabo za Senakeribu, umwami wa Ashuru, zambukiranyije Ubufilisiti na Yuda muri 701.
8Ngicyo ikinteye kuganya, nkaboroga;
ngiye kwiyambura inkweto, nambare ubusa,
moke nk’imbwebwe, mboroge nka za mbuni,
9koko icyago simusiga giteye Samariya!
Dore ngicyo kigeze muri Yuda,
cyasatiriye amarembo y’umuryango wanjye,
kugera i Yeruzalemu!
10Abantu b’i Gati mwibagaragariza ayo makuba,
mwibereka n’amarira yanyu!
I Beti‐Leyafura, nimuganye, mwigaragura mu mukungugu!
11Ngaho hunga, nawe muturage w’i Shafiri,
ugende ufite isoni kandi wambaye ubusa!
Ab’i Sanani ntibagitinyutse gusohoka ukundi!
Amaganya ni yose i Betiheseli, nta cyo igishoboye!
12Umuturage w’i Maroti yafashwe n’umushyitsi udashira,
kuko icyago giturutse kuri Uhoraho
cyasatiriye amarembo ya Yeruzalemu.
13Zirika amafarasi ku igare ry’intambara,
we muturage w’i Lakishi,
(wowe, nkomoko y’igicumuro cy’umwari w’i Siyoni,
kuko iwawe ari ho habonetse ubugome bwa Israheli.)
14Ni yo mpamvu uzaca umubano ufitanye na Moresheti‐Gati,
naho Betakizibu ikazabera umutego abami ba Israheli.
15Nzaguteza bundi bushya abakunyaga, wowe muturage w’i Maresha;
ikuzo rya Israheli rizigire i Adulamu.
16Iharanguze, wimareho umusatsi, (mwari w’i Yeruzalemu);
umutwe wawe uhinduke umwunu nk’uwa mbuni,
kubera abana bawe wakundaga,
none bakaba bajyanywe bunyago kure yawe!

Currently Selected:

Mika 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy