YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 8

8
Yezu akiza umubembe
(Mk 1.40–44; Lk 5.12–14)
1Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira. 2Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» 3Yezu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. 4Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo#8.4 wiyereke umuherezabitambo: ababembe bagombaga guhora bitaruye abandi kugira ngo batabanduza. Iyo bakiraga, bari bategetswe kwiyereka abaherezabitambo, kugira ngo bahabwe inzandiko zibyemeza, bakaba bashobora kujya hamwe n’abandi. Kandi bagombaga no guturira mu Ngoro igitambo cyo gushimira Imana (reba Lev. 14.2–32). kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.»
Yezu akiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikare
(Lk 7.1–10)
5Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare#8.5 umutegeka w’abasirikare: mu butegetsi bw’Abanyaroma, bene uwo muntu yabaga ari umusirikare mukuru wategekaga ingabo ijana. Nta gushidikanya, uyu mutegeka bavuga aha, ntiyari Umuyahudi (8.10). aramwegera, aramwinginga, avuga ati 6«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane». 7Yezu aramubwira ati «Ndaje mukize». 8Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. 9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ’Genda’, akagenda; undi nti ’Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.» 10Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati «Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, 12naho abana b’Ingoma#8.12 abana b’Ingoma: ni Abayahudi ubwabo, kuko ari bo bari bagenewe kwakira mbere inyigisho za Yezu n’Ingoma y’Imana abazaniye, kuko Imana yari yarabibateguriye ibisezeranya abakurambere babo n’umuryango wabo wose. bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.» 13Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati «Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa.» Nuko wa mugaragu akira ako kanya.
Yezu akiza nyirabukwe wa Petero
(Mk 1.29–31; Lk 4.38–39)
14Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye, yahinduwe. 15Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira. 16Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi; nuko azirukana azikabukira, maze akiza abarwayi bose, 17kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu.»#8.17 indwara zacu: reba Izayi 53.4.
Ibya ngombwa ku batorwa n’Imana
(Lk 9.57–60)
18Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. 19Umwigishamategeko aramwegera ati «Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.» 20Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu#8.20 Umwana w’umuntu: Yezu akunda kwiyita iryo zina kenshi. «Umwana w’umuntu» bisobanura ibintu bibiri: mbere na mbere, biratwumvisha ko Yezu ari umuntu, ufite intege nke za muntu, agasa natwe muri byose. Ubundi kandi, bidutera gutekereza ibyahanuwe na Daniyeli (7.13–14) byerekeye «Umwana w’umuntu uzaza hejuru y’ibicu by’ijuru, maze Imana ikamuha ubwami.» Bityo Yezu akumvisha rubanda ko, n’ubwo imimerere ye isa n’iy’umuntu usanzwe, yahawe n’Imana ubutumwa n’ububasha bidasanzwe. we ntagira aho yegeka umutwe.»
21Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.» 22Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe#8.22 abapfu bahambe: abo Yezu yita abapfu ni abantu badashaka kwisubiraho ngo bakire ubuzima bushya Ingoma y’Imana ituzanira (10.39; 16.25–26). Koko rero, ubwo Yezu aduhamagara, tugomba gusiga byose tukamukurikira. abapfu babo.»
Yezu acubya umuhengeri
(Mk 4.35–41; Lk 8.23–25)
23Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. 24Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. 25Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare, turashize!» 26Arababwira ati «Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?» Hanyuma arahaguruka, ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. 27Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati «Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira!»
Yezu akiza abantu babiri bahanzweho na roho mbi
(Mk 5.1–20; Lk 8.26–39)
28Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira. 29Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera#8.29 igihe kitaragera: roho mbi ziracyiyemeza ko zifite uburenganzira bwo gushuka abantu no kubagirira nabi kugeza ku munsi w’urubanza rwa nyuma (Hish. 9.5); ni yo mpamvu zibaza Yezu igituma aziturumbanya uwo munsi utaragera. Yezu we, mu kwirukana roho mbi, amenyesha abantu ko umunsi umwe, Sekibi azatsindwa burundu.30Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga. 31Roho mbi ni ko kwinginga Yezu, ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.» 32Arazibwira ati «Nimuzijyemo!» Nuko ziva muri abo bantu, zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja, urarohama. 33Abashumba barahunga, basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose, n’ibyerekeye abahanzweho. 34Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.

Currently Selected:

Matayo 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy