YouVersion Logo
Search Icon

Malakiya 1

1
1Dore ubutumwa Uhoraho yoherereje Abayisraheli, abunyujije kuri Malakiya.
Israheli ni yo Uhoraho yihitiyemo#1.1 Uhoraho yihitiyemo: ngiki ikiganiro cya mbere Uhoraho agirana n’umuhanuzi, kimwe n’umuryango wose. Abayahudi benshi bacitse intege kubera ingorane bahura na zo, kandi n’Abanyedomu (bakomoka kuri Ezawu ari we Edomu) bakababangamira cyane. Abo Banyedomu bari batuye mu majyepfo ya Yuda (Yakobo), bakaba abanzi b’Abayahudi kuva kera (Intg 25,29–34; 36,8; 1 Bami 11,15; Am 1,11–12; Ezk 25,12–14; Zab 137,7; Yer 49,17; Yow 4,19; Obd 1–18). Bari baherutse gutsindwa none bari mu myiteguro yo gushoza indi ntambara. Rubanda baraganya, bagira bati «Imana ntikitwitayeho», ariko Uhoraho akabasubiza ati «Kuva kera narabikundiye, mbarutisha Ezawu, kandi ntibiteze guhinduka».
2Narabakunze — uwo ni Uhoraho ubivuga — ariko mwe murabaza muti «Udukunda ku buhe buryo?» Yemwe, Ezawu se ntiyari umuvandimwe wa Yakobo? — uwo ni Uhoraho ubivuga — nyamara nakunze Yakobo, 3Ezawu ndamwanga#1.3 ndamwanga: mu gihebureyi, «gukunda umuntu umwe ukanga undi», ni nk’aho wavuze «gutonesha umwe kurusha abandi». Niba Imana yanga icyaha ndetse rimwe na rimwe igahana abanyabyaha, si ukuvuga ko hari umuntu yanga kuko ihora ishaka ko bose bakwisubiraho.. Imisozi ye nayigabije abayihindura amatongo, umurage we nywugabira imbwebwe zo mu butayu. 4Edomu aravuga ati «Twarasenyewe, ariko tuzongera twubake ahahindutse amatongo!» None Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arasubije ati «Nibubake, ariko nzabisenya! Bityo bazitwa ’Igihugu cy’ubugome n’umuryango Uhoraho ahora arakariye.’ 5Muzabyirebera ubwanyu maze muvuge muti ’Uhoraho ni igihangange, ndetse n’ahatari mu gihugu cya Israheli.’»
Abaherezabitambo baburirwa#1.5 Abaherezabitambo baburirwa: muri iki kiganiro cya kabiri Imana iravugana n’umuhanuzi, kimwe n’Abaherezabitambo. Abo baherezabitambo ntibitaga ku murimo wabo, bagatura amatungo arwaye cyangwa yamugaye ho ibitambo; nuko muri byose, bakegenza nk’aho gukorera Imana nta cyo bimaze. Nyamara kandi bagatangazwa n’uko Imana ibarakariye, ikanga kubakiza.
6Umwana yubaha se, umugaragu akubaha shebuja. None se, niba ndi so, icyubahiro mumpa ni ikihe? Niba se ndi shobuja, igitinyiro kinkwiye kiri hehe? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubibabwira, mwebwe baherezabitambo, musuzugura izina ryanjye. Murabaza muti «Izina ryawe twarisuzuguye dute?» 7Murisuzugura buri gihe mumuritse ibiribwa byahumanye ku rutambiro rwanjye. Murabaza na none, muti «Twaguhumanyishije iki?» Mumpumanya igihe muvuga muti «Ameza y’Uhoraho nta cyo amaze.» 8Ni ko se, iyo muntuye itungo ryahumanye ho igitambo, nta bwo ari bibi? Igihe mutuye itungo ricumbagira cyangwa rirwaye, nta bwo se ari bibi? Cyo ngaho rero, riture umutegetsi wawe; azakwishimira se? Ubwo se, azakwakira nk’aho umufiteho ubutoni? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
9Noneho rero, cyo nimugerageze kurura Imana kugira ngo itugirire impuhwe, kuko ibi byose ari mwe byaturutseho. Ariko se, izashobora ite kubakirana urugwiro? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 10Nibura nihaboneke umwe muri mwe akinge inzugi z’Ingoro, kugira ngo mutava aho mwongera gucana umuriro w’impfabusa ku rutambiro rwanjye! Sinkibishimira na gato, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, n’amaturo yanyu ndayanze! 11Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge#1.11 ituro ritagira inenge: umuhanuzi arifuza ko imihango itanoze ikorerwa mu Ngoro y’i Yeruzalemu yasimburwa n’iyobokamana ry’ukuri. Ahari yaba yaratekerezaga ukuntu muri icyo gihe cye, Abayahudi bari baratataniye mu bihugu byinshi, kimwe n’abanyamahanga bayobotse Imana y’ukuri, bayisingizaga babigiranye ukwemera nyako kandi bakubahiriza amategeko. Ndetse arizera ko ubwo buryo bwo kuyoboka Imana buzakomeza no mu bihe bizaza. Twebwe abakristu, ayo magambo ya Malakiya, dukunda kuyabonamo nk’ubuhanuzi bwerekeye Kristu, we wituye Se ho igitambo kitagira inenge ku musaraba, ari na cyo abantu bagiraho uruhare mu gitambo cya Misa (Ukaristiya)., kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 12Nyamara mwebwe muravuga muti «Ameza y’Uhoraho yarahumanye; ibiribwa bayashyiraho birasuzuguritse.» 13Murongera muti «Uyu murimo uraruhanyije!» maze mukansuzugura, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Murazana itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye, mukarintura; bene ayo maturo, nshobora se kuyakira? Uwo ni Uhoraho ubivuga. 14Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.

Currently Selected:

Malakiya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy