YouVersion Logo
Search Icon

Luka 3

3
Yohani Batisita yigisha
(Mt 3.1–12; Mk 1.1–8)
1Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi#3.1 Tiberi Kayizari: uwo ni we wasimbuye Kayizari Ogusito. Naho Ponsiyo Pilato ni we wategekeraga Abanyaroma, agatwara intara ya Yudeya n’iya Samariya. Herodi we, ni Herodi Antipasi, umuhungu wa Herodi mukuru (1.5), agatwara Galileya na Pereya. Naho intara ya Itureya, iya Tirakonitidi n’iya Abileni, zari hirya ahagana mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Palestina, (reba ku ikarita). Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni, 2Ana na Kayifa#3.2 Ana na Kayifa: Ana ni we wabaye umuherezabitambo mukuru kugeza mu mwaka wa 18, hanyuma asimburwa na Kayifa wari muramu we. Nyamara n’ubwo Ana atari agikora uwo murimo, abantu baramwubahaga cyane. ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu. 3Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo, 4nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi#3.4 umuhanuzi: reba Izayi 40,3–5. ngo «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura! 5Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. 6Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’»
7Yohani yabwiraga abantu bamusangaga bagira ngo ababatize, ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje? 8Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu#3.8 Abrahamu: uwo mukurambere yabaye intungane koko. Yohani Batisita arahamya ko bidahagije kuba ukomoka kuri Abrahamu ku bw’amaraso kugira ngo ube unyuze Imana, ahubwo ko ari ngombwa kugira imigenzereze nk’iye. ni we mubyeyi wacu!’ Ndetse mbiberurire, aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu! 9Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; noneho igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.»
10Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti «Tubigenze dute?» 11Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya, na we agenze atyo.» 12Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?» 13Arabasubiza ati «Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe.» 14Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.»
15Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, 16Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. 17Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» 18Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyinshi, abagezaho Inkuru Nziza.
Yohani Batisita afungwa
(Mt 14.3–4; Mk 6.17–18)
19Icyo gihe kandi Yohani yacyashye umutware Herodi kubera Herodiya, umugore wa murumuna we yari yaracyuye, no kubera ibindi bibi yakoraga. 20Nyamara Herodi we arushaho kugira nabi, afungisha Yohani.
Yezu abatizwa
(Mt 3.13–17; Mk 1.9–11)
21Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, 22maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.»
Amasekuruza ya Yezu#3.22 Amasekuruza ya Yezu: Matayo yarondoye amazina y’abo bakurambere ahereye kuri Abrahamu ageza kuri Yezu. Naho Luka ayarondora ahereye kuri Yezu ageza kuri Adamu, wa muntu wa mbere. Luka aratwereka atyo ko Yezu adakomoka kuri Abrahamu gusa ntabe n’Umukiza w’umuryango w’Abayisraheli bonyine; ahubwo ni We Mukiza w’abantu bose. Amazina menshi mu yo Luka avuga ntahuye n’avugwa na Matayo. Ibyo byasobanurwa ku buryo bwinshi. Mu Bayahudi amasekuruza ntavuga buri gihe amazina y’ababyaye aba n’aba ku bw’amaraso, rimwe na rimwe bahitagamo kuvuga abantu b’ibirangirire mu muryango wabo. Ubundi kandi aho kuvuga izina ry’umubyeyi w’ukuri, bavugaga izina rya mukuru we (reba Ivug 25,5–6 na Lk 20,28).
(Mt 1.1–16)
23Igihe Yezu atangiye kwigisha, yari afite nk’imyaka mirongo itatu, kandi uko abantu bibwiraga, yari mwene Yozefu wa Heli, 24wa Matati, wa Levi, wa Meliki, wa Yanayi, wa Yozefu, 25wa Matatiyasi, wa Amosi, wa Nawumu, wa Esili, wa Nagayi, 26wa Mahati, wa Matatiyasi, wa Semeyini, wa Yozefu, wa Yoda, 27wa Yohanani, wa Resa, wa Zorobabeli, wa Salatiyeli, wa Neri, 28wa Meliki, wa Adi, wa Kozamu, wa Elimadamu, wa Eri, 29wa Yezu, wa Eliyezeri, wa Yorimi, wa Matati, wa Levi, 30wa Simewoni, wa Yuda, wa Yozefu, wa Yonamu, wa Eliyakimi, 31wa Meleya, wa Mena, wa Matata, wa Natami, wa Dawudi,
32wa Yese, wa Yobedi, wa Bowozi, wa Sala, wa Nasoni, 33wa Aminadabu, wa Adimini, wa Arini, wa Esiromi, wa Faresi, wa Yuda, 34wa Yakobo, wa Izaki, wa Abrahamu, wa Tara, wa Nakori, 35wa Serugi, wa Ragawu, wa Faleki, wa Heberi, wa Sala, 36wa Kayinamu, wa Arufagasadi, wa Semu, wa Nowa, wa Lameki, 37wa Matusala, wa Henoki, wa Yareti, wa Maleleyeli, wa Kayinamu, 38wa Enoshi, wa Seti, wa Adamu, w’Imana.

Currently Selected:

Luka 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy