YouVersion Logo
Search Icon

Luka 2

2
Ivuka rya Yezu
1Muri iyo minsi, Kayizari#2.1 Kayizari Ogusito: Kayizari ni izina ry’icyubahiro bitaga abami b’i Roma bari barigaruriye ibihugu byose bikikije inyanja ya Mediterane. Ogusito yabitegetse kuva mu mwaka wa 30 mbere ya Yezu kugeza mu wa 14 nyuma ye. Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. 2Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya#2.2 Siriya: iryo zina baryitaga intara nini yari ikubiyemo ibihugu byinshi birimo icy’Abayahudi (Palestina), hamwe n’ibindi biri mu majyaruguru no mu burasirazuba bwacyo.. 3Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. 4Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, 5agira ngo abarwe, we n’umugore we Mariya wari utwite. 6Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. 7Abyara umuhungu we w’imfura#2.7 umuhungu we w’imfura: mu muco w’Abayahudi umwana w’umuhungu wavukaga ari imfura, hari ibintu byihariye bagombaga kumukorera akivuka, (reba 2,22–24 n’igisob.), amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya#2.7 nta wundi mwanya ukwiye: aho bashaka kuvuga ni mu nzu Yozefu na Mariya bari babonyemo icumbi. Muri Palestina, inzu zo mu giturage zari zifite icyumba kinini kimwe gusa, maze bose bakagikoraniramo. Birumvikana ko Mariya atashoboraga kubyarira ahantu hameze hatyo, ahubwo yagiye ahiherereye mu kiraro cy’amatungo cyari hafi y’inzu, aba ari ho abyarira. ukwiye bari babonye aho bacumbika.
8Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. 9Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. 10Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. 11None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. 12Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye mu kavure.» 13Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati
14«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru,
kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»
15Abamalayika babasiga aho, basubira mu ijuru. Nuko abashumba bajya inama bati «Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje.» 16Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. 17Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. 18Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. 19Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. 20Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe.
Yezu aturwa Imana mu Ngoro
21Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa. 22Umunsi w’isukurwa#2.22 isukurwa ryabo: iyo umugore yabyaraga, hari imihango imwe n’imwe itegeko rya Musa (Lev 12,2–4) ryamusabaga kurangiriza mu Ngoro. Byari ukugira ngo ashimire Imana mbere yo kongera kubaho nk’uko bisanzwe. Naho abana b’abahungu b’imfura, bari aba Nyagasani, bakagomba gutangirwa incungu (Iyim 13,1.12–13). Abakungu baturaga umwana w’intama, n’aho abakene bagatura inuma ebyiri (Lev 12,8 na 15,29). ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, 23nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» 24Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani.
25Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. 26Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani#2.26 Kristu wa Nyagasani: ni ukuvuga Intore y’Imana, Uwo yasenderejeho Roho Mutagatifu ngo abe Umukiza w’abantu.. 27Nuko Simewoni aza mu Ngoro y'Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, 28na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati
29«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro
nk’uko wabivuze;
30kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe,
31wageneye imiryango yose#2.31 imiryango yose: nk’uko umuhanuzi Izayi yari yarabivuze (42.6; 49,6 na 52,10), Umukiza ntazarokora Abayisraheli gusa, ahubwo yazanywe no gukiza abantu bose..
32Ni we rumuri ruboneshereza amahanga,
akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»
33Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. 34Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. 35Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.»
36Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, 37hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. 38Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.
39Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti.
40Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.
Yezu mu Ngoro y’Imana, hagati y’Abigisha
41Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. 42Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. 43Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. 44Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. 45Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. 46Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y'Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. 47Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. 48Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» 49Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu#2.49 mu Nzu ya Data: cyangwa «ko ngomba kuba mu bya Data»; koko Imana ni Yo Se w’ukuri wa Yezu. ya Data?» 50Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. 51Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we. 52Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.

Currently Selected:

Luka 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy