YouVersion Logo
Search Icon

Luka 13

13
Ni ngombwa kwisubiraho bidatinze
1Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe#13.1 bishwe na Pilato: dushobora gukeka ko hari habaye imvururu ku kibuga cy’Ingoro, maze Pilato ategeka abasirikare be kwicisha inkota abari baziteye: cyane cyane ni Abanyagalileya, bari baje i Yeruzalemu mu munsi mukuru. na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. 2Arabasubiza ati «Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? 3Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.
4Cyangwa se, ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu? 5Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.»
Umugani w’umutini uteraga imbuto
6Nuko Yezu abacira uyu mugani ati «Umuntu yari afite igiti cy’ umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. 7Ni ko kubwira umuhinzi we ati ’Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme, nta cyo umaze aha ngaha.’ 8Undi aramusubiza ati ’Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande, maze nshyireho ifumbire. 9Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.’»
Yezu akiza umugore ku munsi w’isabato
10Nuko Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato. 11Icyo gihe, hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga, ntashobore kunamuka na gato. 12Yezu amubonye, aramuhamagara aramubwira ati «Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.» 13Nuko amuramburiraho ibiganza; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.
14Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati «Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo#13.14 yo gukoraho imirimo: icyo gitangaza Yezu amaze gukora, umukuru w’isengero arakibonamo umurimo utemerwa n’itegeko ryubahiriza umunsi w’isabato., mujye muza kwivuza kuri iyo minsi, atari ku isabato.» 15Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato, ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro, ngo ajye kuyuhira? 16None, uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?» 17Amaze kuvuga atyo, abanzi be bose bagira ikimwaro, naho rubanda rwishimira ibitangaza yakoraga.
Umugani w’imbuto ya sinapisi n’uw’umusemburo
(Mt 13.31–33; Mk 4.30–32)
18Yezu aravuga ati «Ingoma y’Imana imeze ite? Nayigereranya n’iki? 19Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»
20Arongera ati «Ingoma y’Imana, nayigereranya n’iki? 21Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.»
Abazinjira mu Ngoma y’Imana ni bande?
22Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. 23Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Nuko arababwira ati 24«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. 25Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ’Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturuka.’ 26Ubwo muzatangira kuvuga muti ’Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ 27We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ 28Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. 29Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. 30Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma#13.30 aba nyuma: ni abanyamahanga bazaturuka impande zose z’isi: n’ubwo bahamagariwe kwemera Kristu nyuma y’Abayahudi, abenshi muri bo bazatanga Abayahudi kwinjira mu Ngoma, kuko bazaba barabarushije kumvira Imana ibahamagara.
Herodi ashaka kwicisha Yezu
31Icyo gihe bamwe mu Bafarizayi#13.31 bamwe mu Bafarizayi: Luka wenyine ni we utubwira ukuntu bamwe mu Bafarizayi bikundiraga Yezu. Aha ngaha aratugezaho ukuntu bamwe muri bo baje kumuburira ko Herodi ashaka kumwicisha. Ndetse no mu Byakozwe n’Intumwa aratumenyesha ko bamwe muri bo bisubiyeho bagahinduka abakristu (Intu 15,5). begera Yezu, baramubwira bati «Haguruka, uve hano, kuko Herodi ashaka kukwicisha.» 32Arabasubiza ati «Nimujye kubwira uwo muhari muti ’Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’ 33Ariko uyu munsi, ejo n’ejobundi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye, kuko bidakwiye ko umuhanuzi apfira ahandi hatari i Yeruzalemu.
Yezu agaya Yeruzalemu, akayihanurira
(Mt 23.37–39)
34Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! 35Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti ’Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’»#13.35 Nyagasani: reba Mt 23,39 (n’igisob.)

Currently Selected:

Luka 13: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy