YouVersion Logo
Search Icon

Luka 11

11
Yezu atoza abigishwa be gusenga
(Mt 6.9–13)
1Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.» 2Nuko arababwira ati «Igihe musenga, mujye muvuga muti:
Dawe, izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
3ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.
4Utubabarire ibicumuro byacu,
kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,
kandi ntudutererane mu bitwoshya.»
Umugani w’incuti itazira igihe
5Nuko arababwira ati «Tuvuge ko umwe yaba afite incuti, akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ’Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu; 6dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha’. 7Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu, ati ’Windushya! Dore nakinze, kandi jye n’abana banjye turaryamye; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’ 8Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti#11.8 ko ari incuti ye: uwo muntu yabonye icyo yasabaga incuti ye, kuko yayihatirije cyane. Ntidushidikanye rero ko Imana, Yo iruta incuti zose zo ku isi, izaduha ibyo dukeneye, nituyinginga uko bikwiye (reba no muri 18,4–5). ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.
Usaba wese arahabwa
(Mt 7.7–11)
9Nanjye ndabibabwiye nti: musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. 10Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa.
11Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha, akamuhereza inzoka? 12Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga? 13Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu#11.13 guha Roho Mutagatifu: nk’uko umubyeyi nyawe aha umwana we ikiri cyiza n’ikimufitiye akamaro, ni ko n’Imana iduha Roho Mutagatifu, bityo ikaba itugabiye usumba ibindi byose. abamumusabye?»
Yezu na Belizebuli
(Mt 9.32–34; 12.22–30; Mk 3.22–27)
14Umunsi umwe Yezu yariho yirukana roho mbi yari yagize umuntu ikiragi. Roho mbi imaze kumuvamo, ikiragi kiravuga, abantu bose baratangara. 15Icyakora bamwe muri bo baravuga bati «Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» 16Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. 17Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. 18Niba rero Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli? 19Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. 20Ariko niba ari urutoki#11.20 urutoki rw’Imana: barashaka kuvuga «Ububasha bw’Imana». rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo.
21Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. 22Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. 23Utari kumwe nanjye, aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza.
Roho mbi ntigenda ngo ihere
(Mt 12.43–45)
24Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti ’Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’ 25Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. 26Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku#11.26 kuba umwaku: aha ngaha Yezu arashaka kutuburira. Niba umuntu asezereye Sekibi akihana ibyaha bye abifashijwemo n’Imana, agomba guhora ari maso kugira ngo atongera kubigwamo. Naramuka abiguyemo, kongera kwisubiraho ubwa kabiri bizamukomerera cyane.
Abahire by’ukuri
27Nuko igihe Yezu yavugaga atyo, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!» 28Na we ati «Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza#11.28 bakarikurikiza: Yezu ntiyavuze aya magambo agira ngo asebye Nyina. Mu by’ukuri ni we wemeye koko kandi akomeza kuzirikana ibya Yezu mu mutima we (1.25). Rero yayavugiye kutwumvisha icyahesheje Nyina icyubahiro n’ihirwe, no kugira ngo tujye dukurikiza ukwemera kwe.
Ikimenyetso cya Yonasi
(Mt 12.38–42)
29Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi. 30Nk’uko Yonasi#11.30 Yonasi: reba Yonasi 2,1 na 3,1–10. Abanyaninivi b’abanyamahanga bumvise ijwi ry’umuhanuzi Yonasi bisubiraho! Ni iki gituma Abayahudi batabakurikiza, kandi bo Imana y’ukuri yari yarabimenyesheje kuva kera, ndetse ikaboherereza n’Umwana wayo Yezu Kristu, we uruta abahanuzi bose? yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. 31Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni#11.31 bwa Salomoni: reba 1 Bami 10,1–10., kandi hano hari uruta Salomoni! 32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.
Yezu yongera guca umugani w’itara
(Mt 5.15; Mk 4.21; Lk 8.16)
33Nta muntu ucana itara ngo arishyire ahihishe, cyangwa mu nsi y’ikibindi, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. 34Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe na wo uzaba mu mwijima. 35Isuzume urebe niba urumuri rukurimo rutari umwijima. 36Umubiri wawe nuwerekeza wose ku rumuri, ntihagire n’agace kawo kaguma mu mwijima, uzaba wese mu rumuri nk’uko itara ryaka rikumurikira wese.»
Yezu aburira Abafarizayi n’Abigishamategeko
(Mt 23.4, 36)
37Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe, bajya ku meza. 38Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. 39Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. 40Mwa biburabwenge mwe! Imana yaremye inyuma, si Yo yaremye n’imbere? 41Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira. 42Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! 43Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. 44Nimwiyimbire, mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga; bakazinyura hejuru, batabizi#11.44 batabizi: mu muco w’Abayahudi kunyura hejuru y’imva byari ugukora ishyano, maze bagatekereza ko ubikoze aba ahumanye (reba Ibar 19,16).
45Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka.» 46We rero aramusubiza ati «Nimwiyimbire namwe, bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro!
47Nimwiyimbire, mwe mwubakira#11.47 mwubakira imva: birashoboka ko abakristu ba mbere baba bataratugejejeho amagambo ya Yezu nk’uko We ubwe yayavuze. Dore icyo dukeka ko ashaka kutubwira: kera abasokuruza banyu banze kwemera abahanuzi maze barabica; namwe ubu murakora nk’abashaka guhongerera icyaha cy’abakurambere banyu, maze mukubakira neza imva z’abo bahanuzi ba kera. Ariko mu by’ukuri, mushyigikiye abasokuruza banyu kandi murakora nka bo kuko namwe mwanga kwakira uwo Imana iboherereje: Yezu Kristu ubwe. imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe! 48Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze: bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. 49Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ’Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’ 50Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, 51uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa! 52Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»
53Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, 54bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.

Currently Selected:

Luka 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy