YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya 1

1
INDIRIMBO YA MBERE#1.0 INDIRIMBO YA MBERE: muri uyu muvugo, umusizi araganya kubera Yeruzalemu yashenywe muri 587, n’abenshi mu baturage bayo bakajyanwa bunyago n’Abanyababiloni. Uwo mugi arawugereranya n’umupfakazi urara arira ntahore; uremera ibyaha byawo bitagira ingano, ugatakambira Uhoraho ngo aze awutabare kandi ahane abanzi bawutoteza, kuko ibyago wagize birenze urugero.
Alefu#1.0 Alefu: ibisigo bine bya mbere biteye ukwabyo: ijambo rya mbere rya buri gitero ritangirwa n’inyuguti y’igihebureyi, mbese nk’uko zikurikirana. Mu gihebureyi rero, kuvuga ngo: alefu, beti, gimeli, daleti … ni nko gutondagura inyuguti A, B, C, D zo muri alufabe y’ikinyarwanda. Birumvikana rwose ko guhindura neza ibyo bisigo mu rurimu rwacu, kandi na buri gitero ukagitangiza imwe muri izo nyuguti nk’uko tuzikurikiranya, ari ibidashoboka. Icya ngombwa rero, ari na cyo twibanzeho, ni uguhindura buri gitero, nk’uko cyavugwa mu kinyarwanda.
1Mbega ngo umugi wari utuwe n’imbaga nyamwinshi
urasigaramo ubusa!
Uwahoze ari igikomerezwa mu mahanga n’umwamikazi w’ibihugu,
ameze nk’umupfakazi,
arakoreshwa imirimo y’uburetwa!
Beti
2Arara arira ijoro ryose,
amarira akamutemba ku matama;
mu bamukundaga#1.2 mu bamukundaga: ni ibihugu bikikije Yeruzalemu byari byarayemereye ko bizayifasha kurwanya Abanyababiloni, nyuma bikayitererana (Yer 4,30; 30,14; Ezk 16,37–40; 23,22–29). bose nta n’umwe umuhoza,
incuti ze zose zaramutereranye, zihinduka abanzi be.
Gimeli
3Yuda yajyanywe bunyago,
irasuzugurwa kandi ishikamirwa n’ubucakara;
ituye mu mahanga ntihagira uburuhukiro,
abari bayikurikiranye bayifatiye mu mfutanwa.
Daleti
4Amayira y’i Siyoni ari mu cyunamo,
nta muntu n’umwe ukiza mu minsi mikuru;
amarembo yayo yose yabaye amatongo,
abaherezabitambo bayo baraganya,
n’abari bayo baguye mu kantu:
mbega agahinda gakomeye ka Siyoni!
He
5Abayirwanyaga barayinesheje, abanzi bayo baranezerewe,
kuko ari Uhoraho wayibabaje,
ayiryoza ibicumuro byayo bitagira ingano.
Ibitambambuga byayo byajyanywe bunyago,
umwanzi abijya inyuma.
Vawu
6Ikuzo ry’umwari wa Siyoni#1.6 umwari wa Siyoni: Siyoni ni umusozi Yeruzalemu yari yarubatsweho; ni na cyo gituma uwo mugi bawita umukobwa wayo. ryarayoyotse,
abatware bayo bamera nk’impara zitagira urwuri;
bagendaga nta kabaraga, imbere y’ababashoreye.
Zayini
7Yeruzalemu iribuka ya minsi y’umubabaro n’agahinda,
ubwo abantu bayo bagwaga mu biganza by’umwanzi
kandi itagira kirengera;
abanzi bayo babibonaga, bishimira irimbuka ryayo.
Heti
8Yeruzalemu yaracumuye bikomeye,
none yahindutse nk’ikintu cyahumanye,
abahoze bayirata basigaye bayinnyega,
kuko babona ubwandure bwayo;
na yo ubwayo iraganya, ikabahisha amaso.
Teti
9Ingutiya yayo yahomyeho umwanda,
ibyayibayeho, nta na rimwe yigeze ibitekereza mbere;
yacishijwe bugufi bitangaje, ibura n’uyihumuriza,
none iravuga iti «Uhoraho, itegereze umubabaro wanjye,
urebe ukuntu umwanzi wanjye anyishimaho!»
Yodi
10Umwanzi yaramburiye ikiganza ku byiza byayo byose,
maze abanyamahanga binjira mu rusengero rwayo, ibyirebera,
kandi warategetse ngo
«Ntibazinjire mu ikoraniro ryawe!»
Kafu
11Imbaga yayo yose uko yakabaye iraganya,
bariho barashakashaka umugati;
baragurana ibyiza byabo ibyo kurya
ngo bagarure ubuyanja.
Yeruzalemu iratakamba igira iti «Uhoraho, itegereze,
urebe ukuntu nasuzuguritse!
Lamedi
12«Yemwe, bahisi n’abagenzi mwese,
nimurebe, mwitegereze,
niba hari akababaro kamera nk’aka kanjye,
ari na ko natejwe n’Uhoraho,
ku munsi w’uburakari bwe bukaze.
Memu
13Yankongejemo umuriro uturutse hejuru,
utwika amagufa yanjye;
yanteze umutego aho nyura maze arambirindura,
yangize nk’umugore w’intabwa,
buri gihe mba merewe nabi.
Nuni
14Yagenzuye ibibi nkora byose,
abicigatira mu kiganza;
umutwaro wabyo awungereka ku bitugu,
ugahungabanya imbaraga zanjye.
Uhoraho yangabije ibiganza by’abanzi,
kandi ndashoboye guhangana na bo!
Sameki
15Uhoraho yirukanye intwari zose zari iwanjye,
yarankomanyirije kugira ngo bavunagure abasore banjye.
Uhoraho yaribatiye umwari mu rwengero#1.15 mu rwengero: mu Bayisraheli byari akamenyero ko kwengera imbuto z’imizabibu mu nzengero nini zacukuwe mu rutare, n’ubonye umutobe wazo usa n’indubaruba akagira ngo ni amaraso. Abanyababiloni rero bamennye amaraso menshi y’abaturage b’i Yeruzalemu, basa nk’aho babaribatiye mu rwengero.,
ari we mukobwa wa Yuda#1.15 umukobwa wa Yuda: Yeruzalemu yari yarubatswe rwagati, mu munani wa Yuda; ni na cyo gituma banayita «Umukobwa wa Yuda», kimwe n’uko mbere bari bayise «Umwari wa Siyoni»..
Ayini
16Ngibyo ibyatumye mpogora,
amaso yanjye agasesa amarira,
koko rero uwari kumpumuriza akandema agatima, andi kure.
Abana banjye barihebye,
kuko umwanzi yabarushije amaboko.»
Pe
17Siyoni iteze ibiganza,
ariko nta we uyihumuriza.
Uhoraho yategeje Yakobo abamushikamira impande zose;
Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati muri bo.
Tsade
18«Uhoraho ni umunyakuri, koko nasuzuguye amategeko ye.
Nimutege amatwi, miryango mwese,
mwitegereze umubabaro wanjye,
kuko abakobwa banjye n’abasore banjye bajyanywe bunyago.
Kofu
19Natakambiye amacuti#1.19 amacuti yanjye: reba 1,2 n’igisobanuro cyaho. yanjye, yo arantererana;
abaherezabitambo n’abakuru banjye baguye mu mugi,
bariho bashaka ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja.
Reshi
20Uhoraho, itegereze amakuba ndimo!
Ndatengurwa nkabunza umutima,
kuko nagusuzuguye bikabije.
Ku gasozi inkota yancuje abana,
no mu rugo hameze nk’ahatashywe n’Urupfu.
Shini
21Tega amatwi amaganya yanjye,
kuko nta n’umwe umpumuriza!
Abanzi banjye bose bumvaga amakuba ndimo,
bakishimira ibyago wanteje.
Na bo urakabateza umunsi nk’uwo wangeneye,
maze bapfe urwanjye!
Tawu
22Ubugome bwabo nibwigaragaze imbere yawe,
ubahane nk’uko wampannye,
umpoye ibicumuro byanjye byose,
kuko amaganya yanjye ari menshi,
kandi ngahora nsuhuza umutima.

Currently Selected:

Amaganya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy