YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 9

9
Bagirana isezerano n’abantu b’i Gibewoni
1Ubwo rero, bamaze kubyumva, abami bose b’iburengerazuba bwa Yorudani, bari batuye mu Misozi, mu Mirambi no ku nkengero zose z’Inyanja ngari, kugeza kuri Libani, ari bo Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi, Abayebuzi, 2bashyira hamwe ngo barwanye Yozuwe na Israheli.
3Abaturage b’i Gibewoni bumvise ibyo Yozuwe yakoreye Yeriko na Hayi, 4na bo bakoresha uburyarya bagerageza kwiyoberanya#9.4 kwiyoberanya: n’ubwo uwo mugi bari baturutsemo wari hafi cyane ya Hayi, nko muri km 15, abaturage b’i Gibewoni bashatse kwiyoberanya ngo Abayisraheli bakeke ko baje baturuka kure cyane, bizeye yuko bo bazacika ku icumu. Hakurikijwe ibyanditse mu Ivug 20,10, Abayisraheli bashoboraga kugirana amasezerano n’abaturage bo mu migi ya kure, ariko ntibari bemerewe kuyagirana n’abo mu ya hafi, ibegereye.. Nuko indogobe zabo bazihekesha ibifuka bishaje, n’impago z’impu zishaje za divayi, zatobaguritse kandi ziteye ibiremo; 5bambara inkweto zishaje na zo ziteye ibiremo, kandi bambara imyenda y’ubushwambagara; imigati batwayeho impamba yari yumye kandi ivungaguritse. 6Basanga Yozuwe mu ngando y’i Giligali ari kumwe n’Abayisraheli, maze baramubwira bati «Tuvuye mu gihugu cya kure, turagira ngo tugirane isezerano.» 7Abayisraheli basubiza abo Bahivi#9.7 abo Bahivi: abaturage b’i Gibewoni bari Abahivi, bakaba bamwe muri ya moko arindwi yari atuye mu gihugu cya Kanahani mbere y’uko Abayisraheli bacyigarurira (reba Yoz 3,10)., bati «Aho none ntimwaba mutuye muri twe? Ubwo se twagirana isezerano dute?» 8Ariko babwira Yozuwe bati «Turi abagaragu bawe.» Nuko Yozuwe arababaza ati «Muri bande se, kandi muraturuka he?» 9Na bo bati «Abagaragu bawe baturutse mu gihugu cya kure cyane ku mpamvu y’Uhoraho, Imana yawe, kuko twumvise ikuzo rye, ibyo yakoreye mu Misiri byose, 10n’ibyo yakoreye abami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, Sihoni, umwami wa Heshiboni, na Ogi, umwami wa Bashani, wari utuye i Ashitaroti. 11Abakuru bacu n’abaturage b’igihugu cyacu bose baradutumye bati ’Mutware impamba, mugende maze mubabwire muti ’Turi abagaragu banyu; none rero, mureke tugirane isezerano.’ 12Dore umugati wacu wari ushyushye ubwo twakoraga impamba tuva mu ngo zacu, umunsi tuza hano iwanyu; none ubu warumye kandi ni ubuvungukira. 13Izi mpago z’impu zirimo divayi twayishyizemo ari nshya, none dore zirashaje; imyambaro yacu n’inkweto zacu dore byashajishijwe n’urugendo rurerure.»
14Abayisraheli basangira na bo#9.14 basangira na bo: kwemera gusangira n’umuntu ni ikimenyetso cy’uko wemeye kunga ubumwe na we mukaba incuti, mugahana amahoro. ku mpamba zabo, ariko batagishije inama#9.14 batagishije inama: ni ukuvuga ko batabajije umuhanuzi cyangwa ngo bakoreshe amabuye y’ubufindo. Uhoraho. 15Nuko Yozuwe agirana na bo isezerano, abaha amahoro kugira ngo barokoke; abakuru b’umuryango na bo barabirahirira. 16Hashize iminsi itatu bagiranye isezerano, Abayisraheli baza kumenya ko ba bantu ari abaturanyi babo kandi ko batuye muri bo. 17Abayisraheli baragenda, maze ku munsi wa gatatu binjira mu migi yabo, ari yo Gibewoni, Kefira, Beyeroti na Kiriyati‐Yeyarimu. 18Abayisraheli ntibabica, kuko abakuru b’umuryango bari barabirahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ariko imbaga yose yinubira abakuru bayo.
19Abakuru b’umuryango babwira rubanda rwose bati «Twabarahiriye mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, bityo rero nta kibi twabagirira. 20Dore uko tuzabagenza: tuzareka babeho kugira ngo tutikururira uburakari bw’Uhoraho, kubera indahiro twabarahiriye.» 21Abakuru b’umuryango barongera bati «Nibabeho! Ariko bajye basa inkwi kandi bajye bavomera amazi ikoraniro ryose.» Abakuru b’umuryango basubiza batyo ikoraniro. 22Yozuwe ahamagara Abagibewoni, arababwira ati «Kuki mwatubeshye ngo ’Dutuye kure cyane’, kandi mutuye muri twe nyirizina? 23Kuva ubu mubaye ibivume, kandi nta n’umwe muri mwe uzareka kuba umugaragu, no kwasa inkwi no kuvoma amazi, mu Nzu y’Imana yanjye.» 24Basubiza Yozuwe, bagira bati «Koko, twebwe abagaragu bawe twari twarumvise kenshi bavuga iby’Uhoraho, Imana yawe; n’uko yari yategetse Musa umugaragu we kubaha igihugu cyose no gutsemba abaturage b’igihugu cyose imbere yanyu. Twarabatinye cyane; ni cyo cyatumye tubigenza dutyo. 25None ubu turi mu maboko yawe; tugire uko ubona bikwiye kandi bigutunganiye.» 26Yozuwe abagenza atyo, maze abakura mu nzara z’Abayisraheli, ntibabica. 27Uwo munsi nyine, Yozuwe abashinga imirimo yo kwasa inkwi no kuvomera amazi ikoraniro n’urutambiro rw’Uhoraho, aho Imana izihitiramo#9.27 izihitiramo: aho hantu ni mu Ngoro y’i Yeruzalemu, yubatswe na Salomoni, nyuma byaratinze., kugeza na n’ubu.

Currently Selected:

Yozuwe 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy