YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 6

6
Abayisraheli bafata Yeriko#6.1 bafata Yeriko: iyo nkuru uko tuyisoma ubu, yibanda cyane ku mwanya ukomeye wari wahawe Ubushyinguro igihe cyo gufata umugi: barabuhekaga, bakabuzengurukana umugi, maze abaherezabitambo bakabugenda imbere bavuza amahembe; ibyo byose bikatwumvisha ko ari Imana ubwayo yari yigaruriye umugi. Ariko ibyo nta ho bihuriye n’umurongo wa 10, utubwira ko byose byagombaga gukorwa nta rusaku. Birashoboka ko Yozuwe yakoresheje amayeri kugira ngo abone uko yigarurira umugi: buri munsi yazanaga ingabo ze, bakaza bakegera inkike z’umugi ariko ntibavuze urwamo, mbese nk’aho badashaka gushoza urugamba. Yozuwe abonye ko abo bari bagose baza kwirebera buri munsi iyo myitozo bakora, kandi nta n’ikindi bacyitayeho, ahita atanga ikimenyetso bagaba ibitero, maze umugi bawugwa gitumo, barawigarurira.
1Yeriko yari ifunze bikomeye, nta wasohokaga nta n’uwinjiraga, kubera gutinya Abayisraheli. 2Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Dore Yeriko n’umwami wayo n’abantu bayo bakomeye, ndabibeguriye. 3Mwebwe rero, ingabo zose ziri ku rugamba, muzazenguruke umugi incuro imwe; ibyo muzabigire iminsi itandatu. 4Abaherezabitambo barindwi bazatwara amahembe ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro. Umunsi wa karindwi, umugi muzawuzenguruka karindwi, abaherezabitambo ari ko bavuza ihembe. 5Ihembe rya rugeyo nirivuga — mukumva ihembe riranguruye ijwi —, rubanda rwose ruzavuze urwamo rwinshi cyane, urukuta rw’umugi ruzaherako rwiture hasi, maze rubanda burire buri muntu aboneje imbere ye.»
6Yozuwe, mwene Nuni, ahamagaza abaherezabitambo, arababwira ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze abaherezabitambo barindwi batware amahembe arindwi ya rugeyo, bajye imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» 7Abwira na rubanda, ati «Nimugende muzenguruke umugi, ariko ingabo ziteguye kurwana zibanze imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho.» 8Byose bigenda uko Yozuwe yabibwiye rubanda: abaherezabitambo barindwi batwaye amahembe arindwi ya rugeyo, bagenda bayavuza imbere y’Uhoraho. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwari bubakurikiye. 9Ingabo ziteguye kurwana zari imbere y’abaherezabitambo bavuza ihembe; ingabo z’inyuma zikurikiye Ubushinguro; uko bavuzaga ihembe ni ko bagendaga. 10Yozuwe yari yahaye rubanda iri tegeko, agira ati «Ntimuzasakuze, ijwi ryanyu ntirizumvikane, kandi ntihazagire n’ijambo na rimwe risohoka mu kanwa kanyu, kugeza umunsi nzababwira nti ’Muvuze urwamo!’; ubwo ni ho muzavuza urwamo.»
11Ubushyinguro bw’Uhoraho buzenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando baraharara. 12Bukeye Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze abaherezabitambo baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho. 13Abaherezabitambo barindwi batwara amahembe ya rugeyo imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, bongera kugenda bavuza ihembe. Ingabo ziteguye kurwana zagendaga imbere yabo, naho abandi bakurikira Ubushyinguro; bagenda bavuza ihembe. 14Kuri uwo munsi wa kabiri, bazenguruka umugi incuro imwe, hanyuma bagaruka mu ngando. Babigenjeje batyo iminsi itandatu.
15Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, maze bazenguruka umugi nk’uko bari basanzwe babigenza, bawuzenguruka incuro ndwi; uwo munsi wonyine ni bwo bazengurutse umugi incuro ndwi. 16Ku ncuro ya karindwi, abaherezabitambo bakivuza ihembe, Yozuwe abwira rubanda ati «Nimuvuze urwamo! kuko Uhoraho yabeguriye umugi. 17Umugi uzarimburwa n’ibiwurimo byegurirwe Uhoraho#6.17 byeguriwe Uhoraho: ibyari mu mugi byose, byaba abantu, amatungo cyangwa se ibindi bintu by’agaciro, byagombaga kwegurirwa Uhoraho, kugira ngo bamushimire ko yabahaye gutsinda. Ibinyabuzima byose byagombaga kwicwa, naho ibindi bintu bigashwanyaguzwa cyangwa se bikegurirwa gukoreshwa mu mihango y’iyobokamana. Muri ibyo bihe bya kera, Abayisraheli bibwiraga ko kwica byose bagatsemba ari byo bihesha Imana ikuzo; mu by’ukuri Imana yari itarabahishurira ko yamaganira kure abantu bica abandi bitwaje izina ryayo.; Rahabu wenyine, ya ndaya, ni we uzarokoka n’abo bazaba bari kumwe mu nzu, kuko yahishe intumwa twari twohereje. 18Naho mwe, mumenye ko nta kigomba gucika ku icumu, kugira ngo umugi numara kurimbuka, mutazavaho mugira icyo muhakura, bigatuma ingando ya Israheli ihakura umuvumo, ikazavaho igusha ishyano. 19Feza yose, zahabu yose, n’ibikozwe mu muringa cyangwa mu butare, ibyo byose bizegurirwa Uhoraho, maze byinjizwe mu mutungo w’Uhoraho.»
20Rubanda ruvuza urwamo maze ihembe riroroma. Imbaga yumvise umworomo w’ihembe, bavuza urwamo rwinshi maze urukuta rw’umugi ruhita rurindimuka ako kanya; rubanda bazamuka biroha mu mugi buri wese aboneje imbere ye, maze bigarurira umugi. 21Ibyari mu mugi byose barabitsemba, yaba umugabo, yaba umugore, umusore cyangwa umusaza, impfizi, intama n’indogobe, babimarira ku icumu.
Yozuwe ababarira Rahabu
22Yozuwe abwira ba bagabo babiri batase igihugu, ati «Nimwinjire mu nzu ya ya ndaya, maze mukuremo uwo mugore n’ibye byose, nk’uko mwabimurahiye.» 23Ba basore baje gutata binjira kwa Rahabu, bamuvanamo, we na se, na nyina, na basaza be, n’ibye byose; bakuramo abo mu muryango we bose, maze babashyira hirya y’ingando ya Israheli. 24Naho umugi bawutwikana n’ibiwurimo byose, keretse feza, zahabu n’ibindi bikozwe mu muringa no mu butare, maze babyongera ku mutungo w’Ingoro y’Uhoraho. 25Yozuwe akiza atyo Rahabu w’indaya, n’umuryango we, n’ibye byose; kuko yahishe intumwa Yozuwe yari yohereje gutata Yeriko. Uwo mugore yabaye mu Bayisraheli, n’abamukomokaho bakomeje gutura muri bo kugeza na n’ubu.
26Icyo gihe, Yozuwe arahira, agira ati «Arabe ikivume imbere y’Uhoraho, umuntu wese uzahirahira ngo arubaka uyu mugi wa Yeriko! Natangira kuwubaka, umwana we w’imfura azahagwa; nawushyiraho inzugi arangije, umuhererezi we ahagwe#6.26 ahagwe: muri 1 Bami 16,34 badutekerereza ukuntu hashize igihe kirekire, uwitwa Hiyeli w’i Beteli akubaka Yeriko, ariko bigatuma abahungu be babiri bapfa.27Uhoraho yagumanye na Yozuwe, wari umaze kuba ikirangirire mu gihugu cyose.

Currently Selected:

Yozuwe 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy