YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 4

4
Amabuye cumi n’abiri y’urwibutso
1Ubwo imbaga yose imaze kwambuka Yorudani, Uhoraho abwira Yozuwe, ati 2«Fata abantu cumi na babiri muri rubanda, umuntu umwe muri buri muryango, 3maze ubategeke uti ’Mukure hano muri Yorudani nyirizina, aho ibirenge by’abaherezabitambo byari bihagaze, amabuye cumi n’abiri; muyambukane maze muyashinge aho muza kurara.’»
4Nuko Yozuwe ahamagara abantu cumi na babiri yari yatoranyije mu Bayisraheli, umuntu umwe muri buri muryango, 5maze Yozuwe arababwira ati «Nimunyure imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana yanyu, mugane rwagati muri Yorudani, maze buri muntu atware ibuye ku rutugu, uko imiryango y’Abayisraheli ingana, 6kugira ngo ibyo bizababere ikimenyetso muzahorana. Ejo, abahungu banyu nibababaza bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, 7muzabasubize muti ’Ni uko amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, igihe bunyuze muri Yorudani! Amazi ya Yorudani yacitsemo kabiri, none aya mabuye azahora atubera urwibutso, twe Abayisraheli.’» 8Nuko Abayisraheli bagenza uko Yozuwe yabategetse: batora amabuye cumi n’abiri yo muri Yorudani rwagati, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Yozuwe, bakurikije umubare w’imiryango y’Abayisraheli, maze barayajyana bayageza ku ngando baba ari ho bayashyira.
9Yozuwe ashingisha amabuye cumi n’abiri muri Yorudani rwagati, bayashinga aho abaherezabitambo bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bari bashinze ibirenge, kandi aracyahari na n’ubu.
10Abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro baguma muri Yorudani rwagati, kugeza ubwo huzuzwa ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe kubwira rubanda byose, nk’uko Musa yari yarabitegetse Yozuwe. Nuko imbaga yihutira kwambuka.
11Maze rero rubanda rwose rumaze kwambuka, Ubushyinguro bw’Uhoraho hamwe n’abaherezabitambo banyura imbere y’imbaga. 12Bene Rubeni, bene Gadi n’igice kimwe cya kabiri cya bene Manase babanziriza abandi Bayisraheli, bitegura intambara, nk’uko Musa yari yarabibabwiye. 13Abantu bageze ku bihumbi mirongo ine, bitwaje intwaro kandi biteguye kurwana, banyura imbere y’Uhoraho bajya ahagana mu kibaya cya Yeriko. 14Uwo munsi Uhoraho yubahiriza Yozuwe mu maso y’Abayisraheli bose, nuko bamutinya batyo nk’uko batinyaga Musa mu buzima bwe bwose.
15Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati 16«Tegeka abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano, bazamuke bave muri Yorudani.» 17Maze Yozuwe ategeka abaherezabitambo, ati «Nimuzamuke muve muri Yorudani!» 18Nuko abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho barazamuka bava muri Yorudani, bagishinga ibirenge imusozi, ako kanya amazi asubira mu mwanya wayo, yongera gutemba nka mbere hagati y’inkombe zayo. 19Imbaga iva kuri Yorudani ku wa cumi w’ukwezi kwa mbere, maze icumbika i Giligali, mu burasirazuba bwa Yeriko.
20Naho ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorudani, Yozuwe ayashingisha i Giligali. 21Hanyuma abwira Abayisraheli ati «Ejo abahungu banyu nibabaza ba se bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, 22muzabimenyeshe abahungu banyu muvuga muti ’Israheli yambukiye Yorudani hano humutse. 23Uhoraho, Imana yanyu, yakamije amazi ya Yorudani mubyirebera, kugeza ubwo mwambutse, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabigize ku mazi y’inyanja y’Urufunzo, ubwo yayakamyaga tubyirebera kugeza ubwo twambutse, 24kugira ngo abantu b’isi yose bamenye ko ikiganza cy’Uhoraho ari ikinyabubasha, kugira ngo kandi iminsi yose mujye mutinya Uhoraho, Imana yanyu.’»

Currently Selected:

Yozuwe 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy