YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 15

15
Umunani wa bene Yuda
1Dore umugabane w’umuryango wa bene Yuda, bakurikije amazu yabo: wageraga ahagana ku rubibi rwa Edomu mu butayu bwa Sini muri Negevu, mu majyepfo. 2Urubibi rwabo mu majyepfo rwavaga ku mpera y’Inyanja y’Umunyu, kuva ku kigobe kiri ahateganye na Negevu, 3rugakomeza rugana mu majyepfo y’umuzamuko w’ Akarabimu rukanyura i Sini, maze rukazamukira mu majyepfo ya Kadeshi‐Barineya. Hanyuma urwo rubibi runyura i Hesironi, rukazamukana i Adari maze rugahindukira rugana i Karika, 4rukanyura i Asimoni rugakomeza ku kagezi ka Misiri, maze rugaca ku nyanja. Urwo ni rwo rubibi rwabo mu majyepfo.
5Mu burasirazuba, urubibi rwari Inyanja y’Umunyu kugeza ku mpera ya Yorudani.
Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwavaga ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu, aho Yorudani iyiroheramo, 6rukazamuka rugana i Betihogila, rugaca mu majyaruguru ya Betaraba, rugakomeza ku ibuye rya Bohani mwene Rubeni. 7Hanyuma rwakomezaga kuzamuka rugana i Debiri, rugaca mu kibaya cya Akori, maze mu majyaruguru rukerekeza ku Ruziga rw’Amabuye, ahateganye n’inzira izamuka ijya i Adumimu, mu majyepfo y’akagezi. Rwacaga hafi y’amazi ya Enishemeshi, rukagarukira Eni‐Rogeli. 8Urubibi rwazamukaga ku mukokwe wa Beni‐Hinomu mu ibanga ryo mu majyepfo y’Abayebuzi — ni ukuvuga Yeruzalemu —, hanyuma rukazamuka kugera mu mpinga y’umusozi uteganye n’umukokwe wa Hinomu mu burengerazuba, ku mpera y’ikibaya cy’Abarefayimu mu majyaruguru. 9Urubibi rugahindukirira mu mpinga y’umusozi kugera mu majyaruguru, ku isoko y’amazi y’i Nefitowa, rugakomeza no ku migi yo ku musozi wa Efuroni, rugahindukira rwerekera i Bahala, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu. 10Kuva Bahala, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba rugana ku musozi wa Seyiri, rugaca mu ibanga ry’umusozi w’Amashyamba mu majyaruguru — uwo musozi ni Kasaloni —, rukamanuka i Betishemeshi maze rukanyura i Timuna. 11Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja.
12Urubibi rwo mu burengerazuba, rwari Inyanja Nini n’ahayikikije. Ngiyo, mu mpande zose, intara ya bene Yuda, bakurikije amazu yabo.
Kalebu yigarurira Heburoni
13Kalebu, mwene Yefune, yahawe umunani muri bene Yuda, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uwo munani ni Kiriyati‐Aruba, — ari yo Heburoni — ; Aruba uwo yari se wa Anaki. 14Kalebu ahanyaga bene Aruba uko ari batatu: Sheshayi, Ahimani na Talamayi, bakomokaga kuri Anaki. 15Yavuye aho, ajya gutera abaturage b’i Debiri; kera Debiri yitwaga Kiriyati‐Seferi. 16Kalebu ni ko kuvuga ati «Uzatsinda Kiriyati‐Seferi, nzamuha umukobwa wanjye Akisha, amugire umugore.» 17Nuko Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisha. 18Akigera mu rugo, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Hanyuma ava ku ndogobe ye, ahindukirira se; Kalebu aramubaza ati «Ni iki wifuza?» 19Umukobwa we aramusubiza ati «Nkundira wumve icyo ngusaba. Ubwo untuje mu butayu bwa Negevu, mpa n’ibizenga.» Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo.
20Ng’uwo umunani wa Bene Yuda, bakurikije amazu yabo.
Urutonde rw’imigi ya bene Yuda
21Imigi yo ku mpera z’urubibi rw’umuryango wa bene Yuda, ahagana ku rubibi rwa Edomu muri Negevu yari:
Kabuseyeli, Ederi, Yaguri, 22Kina, Dimona, Adeyada, 23Kedeshi, Hasori, Yitinani, 24Zifu, Telemu, Beyaloti, 25Hasori‐Hadata, Keriyoti‐Hesironi ari yo Hasori, 26Amamu, Shema, Molada, 27Hasari‐Gada, Heshimoni, Betipeleti, 28Hasari‐Shuwali, Berisheba, Biziyoteya, 29Bahala, Iyimu, Esemu, 30Elitolada, Kesili, Horima, 31Sikilagi, Madimana, Sansana, 32Lebayoti, Shilehimu, Ayini, Rimoni: yose hamwe ni imigi makumyabiri n’icyenda, utabariyemo imidugudu iyikikije.
33Dore imigi yabo yo mu ntara y’Imirambi:
Eshitayola, Soreya, Ashina, 34Zanuwa, Eniganimu, Tapuwa, Enami, 35Yarimuti, Adulamu, Soko, Azeka, 36Sharayimu, Aditayimu, Gedera na Gederotayimu: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo.
37Senani, Hadasha, Migidali‐Gadi, 38Dileyani, Misipe, Yokiteli, 39Lakishi, Bosikati, Egiloni, 40Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, 41Gederoti, Betidagoni, Nahama, Makeda: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo.
42Libuna, Etera, Ashani, 43Yifitahi, Ashina, Nesibu, 44Keyila, Akizibu, Maresha: imigi icyenda n’imidugudu yayo.
45Ekironi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo. 46Kuva Ekironi ugana mu burengerazuba, imigi yo hafi ya Ashidodi yose n’imidugudu yayo. 47Ashidodi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo yose. Gaza, n’imigi igengwa na yo n’imidugudu yayo kugera ku kagezi ka Misiri, Inyanja Nini ikabibera urubibi.
48Mu misozi:
Shamiri, Yatiri, Soko, 49Dana, Kiriyati‐Seferi ari yo Debiri, 50Anabu, Eshitemo, Animu, 51Gosheni, Holoni, Gilo; imigi cumi n’umwe n’imidugudu yayo.
52Arabu, Duma, Esheyani, 53Yanumu, Betitapuwa, Afeka, 54Humeta, Kiriyati‐Aruba ari yo Heburoni, Siyori: imigi cyenda n’imidugudu yayo.
55Mawoni, Karumeli, Zifu, Yuta, 56Yizireyeli, Yokideyamu, Zanowa, 57Kayini, Gibeya, Timuna: imigi cumi n’imidugudu yayo.
58Halihuli, Betisuri, Gedori, 59Marati, Betanoti, Elitekoni: imigi itandatu n’imidugudu yayo.
60Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, Raba: imigi ibiri n’imidugudu yayo.
61Mu butayu:
Betaraba, Midini, Sekaka, 62Nibushani, Irimelahi, Enigadi: imigi itandatu n’imidugudu yayo.
63Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, bene Yuda ntibashoboye kubambura#15.63 ntibashoboye kubambura: ku miryango imwe n’imwe, hari aho bamara kurondora iby’umunani bahawe, bakongeraho n’amazina y’imigi batashoboye guhita bigarurira (16.10; 17,12; 19,47). Ibyo biratwumvisha ko Abayisraheli byabagoye cyane kwinjira mu gihugu no kukigumamo, kurusha uko twabikeka tumaze gusoma ibya za ntambara zose Yozuwe yarwanye akazitsinda. ibyabo; Abayebuzi rero baturanye na bene Yuda i Yeruzalemu kugeza na n’ubu.

Currently Selected:

Yozuwe 15: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy