YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 4

4
Yezu aganira n’umugore wo kuri Samariya
1Yezu amaze kumenya ko Abafarizayi bari bumvise ko afite abigishwa benshi, ko yabatizaga kurusha Yohani, 2— mu by’ukuri si Yezu wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be — 3ni bwo avuye mu Yudeya, asubira mu Galileya; 4yagombaga rero kwambukiranya Samariya.
5Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurima#4.5 hafi y’umurima: reba Yozuwe 24,32. Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. 6Aho hantu hari iriba rya Yakobo#4.6 iriba rya Yakobo: ni isoko bubatseho iriba rirerire, kandi na n’ubu riracyariho.. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.
7Nuko umugore wo kuri Samariya aza kuvoma amazi. Yezu aramubwira ati «Mpa amazi yo kunywa.» 8Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyo kurya. 9Umunyasamariyakazi abwira Yezu, ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga#4.9 ntibasangiraga: Abanyasamariya bakomokaga ku banyamahanga umwami wa Ashuru yazanye bunyago, ahagana muri 721, maze abatuza muri iyo ntara (2 Bami 17,24–34). Basengaga Uhoraho Imana y’ukuri bayibangikanyije n’ibigirwamana byabo, maze Abayahudi bakabita abanyabyaha n’abagomeramana badakwiye kwegerwa. n’Abanyasamariya. 10Yezu aramusubiza ati «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana, ukamenya n’ukubwira ati ’Mpa amazi yo kunywa’, wajyaga kuyamusaba ari wowe, maze akaguha amazi atanga ubugingo.» 11Umugore aramubwira ati «Nyakubahwa, ntufite n’icyo uvomesha, byongeye kandi iriba ni rirerire cyane; ayo mazi atanga ubugingo#4.11 amazi atanga ubugingo: amazi, atuma ibihingwa, inyamaswa n’abantu bibaho, ashushanya ubugingo bushya Imana iha abemera Yezu Kristu kandi bakakira umukiro atuzanira. wayakura he? 12Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?» 13Yezu aramusubiza ati «Unywa aya mazi wese azongera agire inyota; 14ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.» 15Umugore aramubwira, ati «Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota, nkagaruka hano nje kuvoma.» 16Yezu aramubwira ati «Jya guhamagara umugabo wawe, maze ugaruke hano.» 17Umugore aramusubiza ati «Nta mugabo mfite.» Yezu ati «Uvuze neza, wowe ugize uti ’Nta mugabo mfite’; 18kuko wagize abagabo batanu, n’ugutunze ubu akaba atari umugabo wawe. Ubivuze ukuri.»
19Umugore abwira Yezu ati «Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. 20Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi#4.20 kuri uyu musozi: umugore yerekanaga umusozi wa Garizimu urumbaraye inyuma y’umugi wa Sikari; ni wo Abanyasamariya bari barubatseho ingoro bashaka kuyigira nk’iyi Yeruzalemu, ariko Abayahudi bayisenya hasigaye imyaka nka 150 mbere ya Yezu Kristu., naho mwebwe Abayahudi mukavuga ko i Yeruzalemu ari ho abantu bagomba gusengera.» 21Yezu aramubwira ati «Mugore, nyemera: dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu. 22Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko umukiro uturuka mu Bayahudi. 23Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. 24Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho.» 25Umugore abwira Yezu ati «Nzi ko Umukiza, ari we Kristu, agiye kuza; namara kuza azatwigisha byose.» 26Yezu aramubwira ati «Ni jye uvugana nawe.»
27Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?» 28Nuko umugore asiga ikibindi aho, ajya mu mugi, maze abwira abantu ati 29«Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?» 30Ni bwo bavuye mu mugi, nuko basanga Yezu.
31Hagati aho, abigishwa be basigara bamwinginga ngo arye, bati «Mwigisha, fungura.» 32Yezu arababwira ati «Mfite ibyo kurya mwebwe mutazi.» 33Nuko abigishwa batangira kubazanya bati «Ese hari uwamuzaniye ibyo kurya?» 34Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. 35Si mwe musanzwe muvuga ngo hasigaye amezi ane, bagasarura? Reka rero mbabwire: ngaho nimwubure amaso maze mwitegereze, imirima ireze, ni iyo gusarurwa#4.35 gusarurwa: imyaka Yezu avuga, ni Abanyasamariya bazahinduka maze bakamugana.. 36Usarura wese aba abonye igihembo, maze agahunika imbuto z’ubugingo bw’iteka, kugira ngo ari ubiba ari n’usarura, bombi basangire ibyishimo. 37Ubwo ibyo bikagaragaza ukuri kw’ibivugwa ngo: ubiba si we usarura#4.37 usarura: mu bihe biri imbere, abigishwa ni bo bazakorera Ingoma y’Imana; bazasarura ibyo abandi bazaba barabibanye imvune nyinshi, ari bo abahanuzi ariko cyane cyane Yezu ubwe.. 38Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye; abandi bararushye, none mwe muhawe ibyo baruhiye.»
39Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati «Yambwiye ibyo nakoze byose.» 40Abanyasamariya baramusanga, baramwinginga ngo aze agumane na bo, maze aguma aho iminsi ibiri. 41Nuko abantu benshi cyane baremera, babitewe n’ibyo yababwiraga. 42Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»
Yezu akiza umwana w’umutware
(Mt 8.5–13; Lk 7.1–10)
43Iyo minsi ibiri irangiye, Yezu ava aho, ajya mu Galileya. 44Yari yigeze kwemera ubwe ko ari nta muhanuzi wubahwa mu gihugu avukamo. 45Nuko agera mu Galileya, Abanyagalileya bamwakira neza, kuko bari babonye ibyo yari yakoreye i Yeruzalemu byose ku munsi mukuru#4.45 umunsi mukuru: uwo munsi mukuru ni uwa Pasika (reba Yh 2,23).; na bo bari bagiye mu munsi mukuru.
46Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana. 47Yumvise ko Yezu yavuye mu Yudeya akaza mu Galileya, aramusanganira, aramwinginga ngo aze amukirize umwana kuko yari agiye gupfa. 48Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.» 49Umutware aramubwira ati «Nyagasani, banguka umwana wanjye atarahwera.» 50Yezu aramusubiza ati «Genda, umwana wawe ni mutaraga.» Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda. 51Abaye agitirimuka, abagaragu be baramusanganira, bamubwira ko umwana we ari muzima. 52Ababaza igihe yoroherewe, baramusubiza bati «Ni ejo ku isaha ya karindwi, ni bwo umuriro wamuvuyemo.» 53Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose.
54Icyo kiba ikimenyetso cya kabiri. Yezu yagikoze avuye mu Yudeya, agarutse mu Galileya.

Currently Selected:

Yohani 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy