YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 19

19
Pilato acira Yezu urubanza rwo gupfa
1Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite. 2Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura; 3nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi. 4Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.»
5Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» 6Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.» 7Abayahudi baramusubiza bati «Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana#19.7 Umwana w’Imana: bararega Yezu ko yatutse Imana (10.33–36), kandi ukurikije ibyanditswe mu gitabo cy’Abalevi 24,16, icyo cyaha cyahanishwaga urupfu.8Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba#19.8 kugira ubwoba: Pilato yari yamaze kwiyumvisha ko uwo umuri imbere atari umuntu usanzwe; ni ko kurushaho gutinya ko yakwikururira ibyago aramutse amutanze.. 9Asubira mu rugo, maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza. 10Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» 11Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» 12Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari#19.12 Kayizari: ni izina ry’icyubahiro bitaga abami b’i Roma bategekaga ibihugu byose bikikije inyanja ya Mediterane.. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.» 13Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa «Litostrotosi#19.13 Litostrotosi: ni ijambo ry’ikigereki risobanura ngo «ahantu hategujwe amabuye meza.»», mu gihebureyi «Gabata#19.13 Gabata: bisobanura ngo «ahitaruye.»». 14Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.» 15Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu ?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.» 16Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba.
Yezu abambwa ku musaraba
(Mt 27.32–44; Mk 15.21–32; Lk 23.26–43)
17Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga#19.17 «ku Kigihanga»: reba Mt 27,33 (n’igisob.)», mu gihebureyi hakitwa «Gologota». 18Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati. 19Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi.» 20Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki. 21Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ’umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ’Ndi umwami w’Abayahudi.’» 22Pilato arabasubiza ati «Icyo nanditse nacyanditse.»
23Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati 24«Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe, ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.»#19.24 bayikoreraho ubufindo: reba Zaburi 22,19. Nguko uko abasirikare babigenjeje.
25Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. 26Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga#19.26 wa mwigishwa yakundaga: reba 18,15 (n’igisob.), abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe#19.26 dore umwana wawe: umwanditsi w’iyi Vanjili ahora ashishikajwe no gucengera amagambo n’ibikorwa bya Yezu ngo yumve neza icyo bisobanura. Mbere na mbere aratwereka uburyo umwana wari uriho asamba yeretse nyina urukundo amufitiye. Uretse ibyo ariko, tugomba kubibonamo iyobera risumbyeho: ni itangazo ry’ububyeyi bwa Mariya uzaba nka Eva mushya, akaba umubyeyi w’abemera bose, ari na bo Yohani yari abereye mu cyimbo.27Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45–56; Mk 15.33–41; Lk 23.44–49)
28Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.»#19.28 Mfite inyota: reba Zaburi 69,22 na 22,16. 29Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe cyinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we. 30Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe#19.30 Birujujwe: ari Ibyanditswe, ari ugushaka kw’Imana, ari igitambo cya Kristu, ari n’umukiro w’isi: byose birujujwe..» Nuko umutwe uregukira imbere, araca.
Yezu amaze gupfa
31Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru#19.31 bavune amaguru: kugira ngo bapfe vuba. yabo, maze imirambo bayimanure. 32Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; 33ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; 34ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi#19.34 amaraso n’amazi: ibyo byabaye, Yohani yabibonyemo ikimenyetso cy’ingabire ya Roho Mutagatifu, we bakunda gusobanurisha ikigereranyo cy’amazi (4.14; 7,38–39) n’icy’amaraso atanga ubugingo bw’iteka (6.51–55 na 1 Yh 5,6–8). Ubundi kandi twanabibonamo ishusho rya Batisimu (amazi) n’iry’Ukaristiya (amaraso).. 35Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. 36Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.»#19.36 rizavunika: reba Iyim. 12,46. Yezu ni we Ntama nyakuri ya Pasika; kimwe n’Intama ya kera rero, nta gufwa rye na rimwe ryagombaga kuvunika. 37N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.»#19.37 bahinguranyije : reba Zakariya 12,10.
Ihambwa rya Yezu
(Mt 27.57–61; Mk 15.42–47; Lk 23.50–56)
38Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. 39Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro#19.39 nijoro: reba 3,2 na 7,50.; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. 40Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. 41Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. 42Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi.

Currently Selected:

Yohani 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy