YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 1

1
1Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli.
I. UBUKWE BWA HOZEYA N’ICYO BUSOBANURA
Ubukwe bwa Hozeya n’abana yabyaye
2Intangiriro y’amagambo Uhoraho yabwiye Hozeya. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Genda ushake umugore w’indaya#1.2 Umugore w’indaya: ibyiza ni ukuvuga «umugore urarikiye uburaya.» Nta bwo araba yo byeruye, ariko ntibizatinda ngo ahinduke indaya. Ni yo mpamvu uwo mugore ashobora gushushanya umuryango wa Israheli. Imana yabonaniye na wo mu ijyangwa maze irawubenguka, nk’uko babenguka umukobwa w’isugi, ariko ntihashize igihe, uwo muryango utangira kuyoboka ibindi bigirwamana: ni byo Bibiliya yita uburaya., uzakubyarira abana bameze nka we, kuko iki gihugu kigize indaya, kikirengagiza Uhoraho.»
3Nuko aragenda acyura Gomeri, umukobwa wa Dibilayimu, araza asama inda maze amubyarira umuhungu. 4Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Yizireyeli#1.4 Yizireyeli: umwana w’imfura wa Hozeya ni ko yitwaga, kugira ngo yibutse bose ko abami ba Israheli bahemutse cyane muri uwo mugi: ni ho umugaba w’ingabo Yehu umaze gufata ingoma ku ngufu, yiciye umugore w’umwami Akabu hamwe n’abana be bose (2 Bami 9,15—10.14), Yerobowamu II yari umwuzukuru wa Yehu. Umuryango wa Yehu wazimye muri 743, igihe cy’ihotorwa rya Zakariya, umuhungu wa Yerobowamu II., kuko hasigaye igihe gito, inzu ya Yehu nkayiryoza amaraso yameneye i Yizireyeli, kandi ngatsemba ubwami bw’inzu ya Israheli. 5Uwo munsi nyine, umuheto wa Israheli nzawuvunagurira mu kibaya cya Yizireyeli.»
6Umugore arongera asama inda, abyara umukobwa. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ruhama (Ntambabazi), kuko inzu ya Israheli ntazongera kuyigirira impuhwe ukundi, ngo nyibabarire. 7Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.»
8Lo‐Ruhama ngo amare gucuka, Gomeri arongera asama inda abyara umuhungu. 9Uhoraho abwira Hozeya, ati «Mwite Lo‐Ami (Si umuryango wanjye), kuko mutakiri umuryango wanjye, nanjye simbe Imana yanyu.»

Currently Selected:

Hozeya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy