YouVersion Logo
Search Icon

Abanyagalati 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye, 2n’abavandimwe bose turi kumwe, kuri za Kiliziya zo mu Bugalati: 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu, 4witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari Yo Umubyeyi wacu. 5Nahabwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana. Amen.
Impamvu y’iyi baruwa
6Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza#1.6 indi Nkuru Nziza: Inkuru Nziza ni imwe rukumbi: ni iyamamaza Kristu wapfuye ku mpamvu y’ibyaha byacu akazukira kudukiza. Hagize uwamamaza ikindi kitari icyo, ntiyaba ikiri Inkuru Nziza.. 7Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. 8Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume! 9Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume! 10Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu#1.10 kuneza abantu: kera Pawulo yashoboraga kuneza Abayahudi kuko yabafashaga gutoza abanyamahanga umuco wo kugenywa. None kuva aho abereye umukristu, yigisha kwemera Kristu byonyine. Bamuregaga rero kuba akorera kuneza abantu, ahindura Abanyamahanga atabaruhije, nk’aho gukurikira inyigisho z’Inkuru Nziza byoroshye kurusha kubahiriza amategeko n’imigenzo y’Abayahudi., sinaba nkiri umugaragu wa Kristu.
Umwana w’Imana yigaragariza Pawulo, akamugira intumwa
11Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, 12si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye#1.12 wayimpishuriye: Mbere yo kubonekerwa na Yezu, Pawulo yari azi ko Yezu yabambwe ariko atemera ko Imana yamuzuye..
13Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. 14Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. 15Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye#1.15 yampamagaye: Pawulo aravuga ko yatowe mu magambo amwe n’abahanuzi babiri bakomeye: Yer 1,5 na Iz 49,1. kubw’ineza ye 16ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, 17habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya#1.17 Arabiya: ni intara iri mu majyepfo ya Damasi (reba ikarita urebe n’izindi ntara Pawulo avuga)., nyuma ngaruka i Damasi. 18Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. 19Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe#1.19 umuvandimwe: Yakobo yari afitanye na Yezu isano ya hafi bakaba bitwa abavandimwe kandi badasangiye se ntibasangire nyina. Mbese ni nk’uko mu kinyarwanda umwana wa mama wacu tuba tuva inda imwe. Yakobo ni we wategekaga Kiliziya y’i Yeruzalemu. wa Nyagasani. 20Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya. 21Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya. 22Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona, 23usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.» 24Nuko zigasingiza Imana kubera jye.

Currently Selected:

Abanyagalati 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy