YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 1

1
1Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa mirongo itatu, nari ku nkombe y’uruzi rwa Kebari rwagati mu bari barajyanywe bunyago, nuko ijuru rirakinguka#1.1 ijuru rirakinguka: ibi bisobanura ko Imana itangiye kugirana umushyikirano n’abantu., ndabonekerwa. 2Kuri uwo munsi wa gatanu nyine — hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini#1.2 umwami Yoyakini: uwo mwami yajyanywe bunyago i Babiloni muri 597 mb. K., hamwe n’ibyegera bye, ndetse n’abaturage benshi b’i Yeruzalemu, kuko bari banze kuyoboka umwami Nebukadinetsari (reba 2 Bami 24,10–16). Ezekiyeli yajyanye na bo. ajyanywe bunyago — 3ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho.
I. IHAMAGARWA RYA EZEKIYELI
Ezekiyeli yerekwa «igare ry’Uhoraho#1.3 «igare ry’Uhoraho»: muri iki gice 1,4–27, Ezekiyeli arashaka kutubwira uko yabonekewe n’Uhoraho Nyir’ububasha, We Mana y’igihangange, yisesuyeho ikuzo, kandi iba hose. Arabitwumvisha akoresheje ibigereranyo n’amarenga abantu bo mu gihe cye bashoboraga kumva, mbese nk’ibyo yabonye ubwe. Ni ko kutubwira iby’igare rifite inziga enye, rigenda rijya hirya no hino, rinyaruka nk’umurabyo; akanavuga umuyaga w’inkubi, igicu kibuditse, indimi z’umuriro, n’ibindi . . . »
4Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. 5Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine#1.5 ibinyabuzima bine: ahandi byitwa «abakerubimu» (9.3; 10,1–20; 13,20); ni ibyegera by’Imana (twebwe tumenyereye kwita abamalayika). Ibyo binyabuzima ni bine, n’umutwe wabyo ukagira impande enye, ari byo kuvuga ko bishobora kureba hose, nta kintu na kimwe cyabyihisha. Umuvuduko wabyo na wo ntusanzwe, kubera amababa yabyo. Bifite ubwenge busumbye ubw’abantu, bikagira n’ubutwari busumbye ubw’intare, n’imbaraga zirenze iz’ibimasa, bikanyaruka kurusha kagoma (1.10). Niba se ibyo byegera by’Imana biteye bityo, Imana yo ubwayo ntibihebuje kure, kuko ari yo bikesha ibyo byose? Igitabo cy’Ibyahishuwe na cyo kitubwira iby’ibyo binyabuzima (4.6; 5,6; 6,1; 7,11 … ). byasaga n’abantu. 6Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane. 7Amaguru yabyo yari agororotse n’ibirenge bimeze nk’ibinono by’ibimasa, bikarabagirana nk’umuringa usennye. 8Mu nsi y’amababa yabyo habonekaga ibiganza nk’iby’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe n’imitwe yabyo. 9Ayo mababa yabyo yari afatanye rimwe n’irindi, bikagenda ubudahindukira kimwe kiromboreje imbere yacyo. 10Mu ruhanga rwabyo hasaga n’ah’umuntu, byose uko ari bine mu musaya w’iburyo bigasa n’intare, mu w’ibumoso bigasa n’ikimasa, uko ari bine kandi bikagira umutwe nk’uwa kagoma. 11Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru, buri kinyabuzima gifite amababa abiri afatanye, n’andi abiri agitwikiriye; 12buri kinyabuzima kikagenda kiromboreje imbere yacyo bigana aho umwuka ubyerekeje, kandi bikagenda ubudahindukira.
13Ibyo binyabuzima nabibonaga bimeze nk’amafumba agurumana, agenda anyuranamo hagati yabyo, hakaba n’umucyo w’umuriro urabya; 14ibinyabuzima bikagenda binyuranamo kandi bisa n’umurabyo.
15Nuko ngo ndebe, mbona uruziga ku butaka, iruhande rw’ibyo binyabuzima uko ari bine. 16Izo nziga zari zikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye. Zari zikoze kimwe kandi zisa, ku buryo wabonaga uruziga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi. 17Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira. 18Umuzenguruko wa buri ruziga ukaba mugari ku buryo buteye ubwoba, kandi izo nziga uko ari enye zikaba zizengurutsweho n’amaso#1.18 zizengurutsweho n’amaso: ayo maso asobanura ubumenyi buhebuje bw’Imana, yo ibona kandi izi byose.. 19Uko ibyo binyabuzima byagendaga, inziga na zo zaragendaga, byajya mu kirere na zo zikazamuka. 20Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, zikajyanirana na byo mu kirere, kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. 21Iyo ibyo binyabuzima byagendaga izo nziga na zo zaragendaga, byahagarara na zo zigahagarara, byajya mu kirere na zo zikazamuka; kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. 22Ku mutwe w’ibinyabuzima hari harambuyeho ikintu kimeze nk’igisenge, kikabengerana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, gitwikiriye imitwe yabyo; 23naho mu nsi y’icyo gisenge ni ho amababa yabyo yari aramburiye, rimwe rirebana n’irindi; buri kinyabuzima kikagira n’amababa abiri agitwikiriye.
24Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari, iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. 25Humvikanaga rero urusaku rwinshi, ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima.
26Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami, hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu#1.26 igisa n’umuntu: Imana nta mubiri igira, nta we ushobora kuyibona; nyamara Ezekiyeli aragerageza kutwumvisha uko Imana imeze by’ukuri, ayigereranya n’ibintu bizwi na bose: nk’umuntu, umuriro n’ikirere . . . Birumvikana nanone ko Imana itambutse ibyo byose ku buryo buhebuje..
27Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; 28urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga mbese n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye, maze numva ijwi ryavugaga.

Currently Selected:

Ezekiyeli 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy