YouVersion Logo
Search Icon

ESITERA 9

9
Abayahudi bihorera
1Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, kwitwa Adari, ni ho itegeko n’iteka by’umwami byagombaga kubahirizwa, ari na wo munsi abanzi b’Abayahudi bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko ibintu biza guhinduka, Abayahudi baba ari bo babiganzura. 2Abayahudi batuye mu bihugu byose by’umwami Hashuweru, barisunganaga aho bari mu migi yabo, bakarwanya abashakaga kubagirira nabi. Ntawabahangaraga kubera ko bateraga abantu bose ubwoba. 3Maze abatware b’ibihugu, ibisonga by’umwami, abatware b’intebe n’abakoreraga umwami, abo bose barwanira Abayahudi kuko Maridoke yari yabateye ubwoba. 4Maridoke uwo yari akomeye cyane mu ngoro y’umwami kandi n’icyubahiro cye cyari cyarogeye mu bihugu byose bigize ingoma y’umwami. Koko rero, uwo mugabo Maridoke yagendaga arushaho gukomera.
5Nuko Abayahudi bahura inkota abanzi babo, barabica barabatsemba. Abajyaga babasuzugura bose babagira uko bashaka. 6Mu murwa wa Suza wonyine, Abayahudi bahatsinze abantu magana atanu. 7Barongera bica Parishanidata, Darifoni, Asipata, 8Porata, Adaliya, Aridata, 9Parimashita, Arizayi, Aridayi na Wayizata, 10abo bakaba abahungu cumi ba Hamani mwene Hamudati, umwanzi w’Abayahudi. Cyakora nta kintu na kimwe banyaze. 11Uwo munsi bamenyesha umwami umubare w’abiciwe mu murwa wa Suza.
12Nuko umwami abwira umwamikazi Esitera, ati «Mu murwa wa Suza, Abayahudi bishe abantu magana atanu barabatsemba kandi bica n’abahungu cumi ba Hamani. Mbese nk’ubu mu bindi bihugu by’umwami, ho byagenze bite? Niko se, hari ikindi usaba? Uzagihabwa. Hari ikindi waba wifuza? Kizakorwa!» 13Maze Esitera arasubiza, ati «Umwami abishatse, yakwemerera Abayahudi b’i Suza ko iryo tegeko ryakurikijwe uyu munsi ryakomeza ndetse n’ejo, naho imirambo y’abahungu ba Hamani ikamanikwa ku giti!» 14Nuko umwami ategeka ko biba bityo, abahungu ba Hamani uko ari icumi baramanikwa. 15Bukeye bwaho, ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayahudi batuye i Suza bongera gukomeza imirwano, bahicira abantu magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.
16Naho Abayahudi batuye mu bindi bihugu bigize ingoma y’umwami bariyegeranya kugira ngo birwaneho, maze bikize abanzi babo. Mu bajyaga babasuzugura bicamo abantu ibihumbi mirongo irindwi na bitanu, ariko ntibagira icyo banyaga. 17Ubwo hari ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari, ku wa cumi n’ine bararuhuka, uba umunsi wo gusangira no kunezerwa. 18Naho Abayahudi bari bateraniye i Suza ku wa cumi n’itatu no ku wa cumi n’ine, bo baruhuka ku wa cumi n’itanu, bawugira umunsi wo gusangira no kunezerwa. 19Ni yo mpamvu, uwo munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayahudi batuye mu midugudu yo mu cyaro bawugize umunsi wo kunezerwa no gusangira, n’umunsi mukuru wo kohererezanya amafunguro.
Ishingwa ry’umunsi mukuru «w’Ubufindo»
20Maridoke yandika ibyo bintu, maze inzandiko azoherereza Abayahudi bose batuye mu bihugu byose by’umwami Hashuweru, kuva ku bari hafi kugeza ku bari kure, 21kugira ngo bashinge kandi bahimbaze buri mwaka umunsi wa cumi n’ine n’uwa cumi n’itanu y’ukwezi kwa Adari#9.21 ukwezi kwa Adari: kuri twebwe ni hagati ya Gashyantare na Werurwe., 22ari yo minsi Abayahudi baruhutseho abanzi babo: ni ukwezi ibihe byahindutsemo, bashira ubwoba barishima, bava mu kababaro baranezerwa. Ayigira iminsi y’ibitaramo n’ibyishimo, bagahana amafunguro kandi bagafasha abakene. 23Abayahudi biyemeza kugira uruhererekane ibyo batangiye gukora n’ibyo Maridoke yabandikiye: 24ko Hamani mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, umwanzi w’Abayahudi bose, yari yabagambaniye yitwaje ubufindo#9.24 yitwaje ubufindo: reba 3,7., kugira ngo abazanemo imidugararo maze abatsembe; 25ariko bimaze kugera ku mwami Hashuweru, yohereza inzandiko amenyesha ko ubugambanyi bubi Hamani yagiriye Abayahudi buzamugaruka, akamanikwa ku giti, we ubwe n’abahungu be.
26Ni yo mpamvu iyo minsi yiswe «Purimu», ari byo kuvuga «iy’ubufindo». Kubera ingingo zose z’iyo baruwa, n’ibyo babonye byose kuri yo, n’ibyabagwiririye, 27Abayahudi babigize umuhango, barawemera ubwabo, n’abazabakomokaho n’abifatanyije na bo: nta mwaka bazirenza badahimbaje iyo minsi uko ari ibiri bakurikije ibyo ibategeka, kandi bihuje n’amatariki yayo. 28Iyo minsi izahora yibukwa kandi ikurikizwe, uko amasekuruza azahora asimburana, mu miryango yose, no muri buri gihugu no muri buri mugi. Iyo minsi y’ubufindo ntizibagirana aho Abayahudi batuye hose, n’iyibukwa ryayo ntirizagira iherezo.
29Umwamikazi Esitera, umukobwa wa Abihayili, n’Umuyahudi Maridoke bongera kwandika bahamya urwo rwandiko rw’«ubufindo». 30Nuko Abayahudi bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi bigize ingoma y’umwami Hashuweru, bohererezwa inzandiko zisaba amahoro n’ubudahemuka, 31zinashingana iyo minsi y’ubufindo ku matariki yayo, nk’uko umwamikazi Esitera n’Umuyahudi Maridoke babibashinze; bo n’ababakomokaho babategeka kujya basiba, banatakamba. 32Nuko itegeko rya Esitera rihamya iminsi y’ubufindo, maze byandikwa mu gitabo.

Currently Selected:

ESITERA 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy