YouVersion Logo
Search Icon

ESITERA 1 (b)

1 (b)
Umwami Hashuweru azimanira imbaga ye
1Dore ibyabaye ku ngoma ya Hashuweru. Uwo mwami ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya. 2Umunsi umwe, umwami Hashuweru aza gushengererwa mu ngoro ye iri mu mugi wa Suza. 3Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye, azimanira abatware b’intara n’abagaragu b’inkoramutima, hamwe n’abagaba b’ingabo n’ibindi bikomerezwa by’i Buperisi n’i Bumedi, n’abategetsi b’intara zaho. 4Muri ibyo birori byamaze iminsi ijana na mirongo inani, Hashuweru yari agamije kuratira abo bose ubukire n’ikuzo by’ingoma ye, ataretse ubuhangange bwe bwite.
5Umwami amaze kwakira abo batumirwa be, yakurikijeho abaturage bose bo mu mugi wa Suza kuva ku mukire kugeza ku mutindi nyakujya. Iryo yakirwa ryabereye mu busitani bw’ibwami, ryamaze iminsi irindwi. 6Ahagenewe kwakirirwa hari hatatse cyane imyenda myiza yatoranijwe, imanikishijwe utugozi dutukura dufashe mu mpeta za feza, itendera ku nkingi zubakishijwe amabuye y’agaciro kandi zizengurutse impande zose. Abo batumirwa bakiriwe ahantu hagari kandi hashashe amabuye y’agaciro, hateguwe intebe zinepa, zitatse zahabu na feza. 7Umwami yazimaniye abatumiwe bose inzoga z’amoko menshi bakazinywesha ibikombe bya zahabu; buri wese yikuraga ahaze. 8Nta tegeko ry’umwami ryariho rihatira buri mutumirwa kunywa, ahubwo yari yategetse abanyanzoga be guhereza buri wese bakurikije uko abyifuza. 9Umwamikazi Vasuta na we yari yakiriye abagore mu ngoro y’umwami Hashuweru.
Umwamikazi Vasuta atakaza ubutoni
10Ku munsi wa karindwi w’ibirori, umwami Hashuweru yiyumvamo ibinezaneza. Hakaba abakone barindwi, bashinzwe abagore b’umwami Hashuweru: Mehumani, Bizeta, Harubona, Bigata, Abagata, Zetari na Karekasi. 11Abategeka kumuzanira umwamikazi Vasuta yambaye ikamba rya cyamikazi kugira ngo yiyereke abatumirwa, na bo batangarire uburanga bwe; kandi koko, yari mwiza cyane. 12Ariko umwamikazi Vasuta abyumvise yanga#1.12 yanga: mu muco w’Abaperisi, abagore bose uretse umwamikazi bari babujijwe kujya mu minsi mikuru nk’iyo; birashoboka ko Vasuta yanze kuza kuko yabonaga basinze (1.10). gukurikiza ibyo umwami yamutumyeho abakone be. Umwami na we ahita arakara arabisha. 13Ubusanzwe mu bibazo bikomeye, umwami yagombaga kwiyambaza abazobereye mu mategeko n’ubucamanza. 14Nuko umwami ahamagaza Karishena, Shetari, Adimata, Tarishishi, Merisi, Marisena na Memukani, bakaba abatware b’intebe b’i Buperisi n’i Bumedi, bari ibyegera by’umwami kandi bafite imyanya ikomeye mu gihugu cyose. 15Umwami arababwira ati «Ubwanjye natumye abakone banjye gushyikiriza umwamikazi Vasuta itegeko muhaye, none yansuzuguye. Dushingiye ku mategeko, tumugenze dute?»
16Uwitwa Memukani asubiriza imbere y’umwami n’abatware be, ati «Umwamikazi Vasuta ntiyacumuye ku mwami gusa, ahubwo yanashebeje abatware n’abantu bose batuye mu bihugu byose bitegekwa n’umwami Hashuweru. 17Ako gasuzuguro k’umwamikazi Vasuta nikamara kumenyekana mu bandi bagore bizatuma batumvira abagabo babo. Bityo bajye bavuga bati ’N’umwami Hashuweru ubwe yategetse umwamikazi Vasuta kumwitaba, undi aramuninira!’ 18Ibitari kure, uyu munsi abatwarekazi b’i Buperisi n’i Bumedi nibamenya ako gasuzuguro k’umwamikazi, baragafatiraho basuzugure abagabo babo maze na bo barusheho kurakara. 19Niba umwami abyemeye, birakwiye ko ashyiraho itegeko ridasubirwaho kandi rihite ryandikwa mu mategeko y’i Buperisi n’i Bumedi, ribuza Vasuta kongera guhinguka mu maso y’umwami Hashuweru; bidatinze ndetse ahite amusimbuza undi mugore ugomba kuba umwamikazi, uzanarushaho gutunganira umwami. 20Iryo tegeko ritanzwe n’umwami rihite ritangazwa mu batuye igihugu cy’umwami bose kandi muzi ko ari kinini. Bityo kuva ku mukene kugeza ku mutware, buri mugore amenye ko agomba kubaha umugabo we nk’umutegetsi.»
21Icyo gitekerezo kinyura umwami n’abatware be, nuko aherako akurikiza inama yatanzwe na Memukani. 22Yohereza inzandiko mu ntara zose zigize igihugu cye, hakurikijwe imyandikire ya buri ntara n’ururimi rwa buri karere, kugira ngo umugabo wese amenye ko ari umutegetsi iwe.

Currently Selected:

ESITERA 1 (b): KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy