YouVersion Logo
Search Icon

Abanyefezi 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu: 2mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Umugambi Imana yagize wo gukiza abantu#1.2 Umugambi Imana yagize . . . : iyo baruwa Pawulo ayitangiza igisingizo kirekire gisingiza Imana kubera imigisha yose n’ibyiza byose yahaye abantu mu Mwana wayo Yezu Kristu, no muri Roho Mutagatifu (1.3). Ibyo byiza se ni ibihe? Mbere na mbere, Imana yadutoreye kuva kera kose kuyibera abana yironkeye (1.4–5); hanyuma iducunguza amaraso y’Umwana wayo w’inkoramutima (1.6–7). Ndetse n’ibiremwa byose biba mu ijuru no ku isi, Imana ishaka kubikoranyiriza ku Mutware umwe rukumbi, ari we Kristu (1.8–10). Ubwo rero twamaze guhinduka dutyo imbata z’Imana (1.11–12), tuzahabwa umugabane wasezeranywe, ukatugenerwa, kuko turi umuryango Imana yironkeye (1.13–14). Nguko uko Imana, Yo igenga byose ikomeza umugambi wayo, kugira ngo uzuzuzwe ibihe byagenwe bimaze gushyika. Iryo banga Imana ntiyahise irihishurira abantu bakiremwa, ahubwo yariduhishuriye ikoresheje Umwana wayo Yezu Kristu. Uwo mugambi w’Imana, ni wo Pawulo yashinzwe kwamamaza no mu banyamahanga (reba Ef 3).
3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,
Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose,
ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.
4Nguko uko yadutoreye muri We nyine,
mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose,
kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo,
turi intungane n’abaziranenge.
5Igena ityo mbere y’igihe,
ko tuzayibera abana yihitiyemo,
tubikesheje Yezu Kristu.
Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,
6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire
yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.
7Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye,
tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu,
ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,
8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.
9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo,
wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,
10ngo izawuzuze ibihe bigeze:
umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose
ku Mutware umwe rukumbi, Kristu,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
11Ni we kandi twatorewemo#1.11 Ni we twatorewemo: iryo ni itorwa ry’umuryango w’Abayahudi, kuva kuri Abrahamu na Musa. Pawulo na we yari muri uwo muryango, ari na yo mpamvu avuga ati «twatorewemo.» Ni uwo muryango kandi wakomotseho abakristu ba mbere, «twebwe, tubanje kwizera Kristu» (1.12). tugenwa mbere y’igihe
ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,
12kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu,
tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.
13Namwe#1.13 namwe: noneho Pawulo aravuga abakristu bakomoka mu banyamahanga, nk’uko ari na bo yandikira. rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri,
ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera,
ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso
cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,
14ari na We musogongero w’umugabane twagenewe,
ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye,
ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.
Pawulo arabasabira
15Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 16ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. 17Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. 18Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, 19mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! 20Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, 21hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi#1.21 Igikomangoma . . . Ikinyabutegetsi: Pawulo yiyumvishaga ko abakristu yandikira bari barakuwe umutima n’inyigisho za bamwe mu biyitaga abahanga, bari barihimbiye amoko ya roho mbi n’inziza, baziha amazina y’amoko yose kandi bakavuga ko ari ngombwa kuziyambaza. byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. 22«Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye».#1.22 y’ibirenge bye: reba Zaburi 8,7. kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya#1.22 Umutwe wa Kiliziya: Kristu ni umutware wa Kiliziya, arayiyobora, akayibeshaho. Ni nk’umutwe w’umuntu, wo uyobora ibyo umubiri ukora byose, ukabamo ubwenge n’ibitekerezo. Umubiri ubuze umutwe urapfa, ntube ukiri muzima., 23ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

Currently Selected:

Abanyefezi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy