YouVersion Logo
Search Icon

Baruki 1

1
Baruki n’ikoraniro ry’Abayahudi i Babiloni
1Dore amagambo yo mu gitabo Baruki mwene Neriya, mwene Mahasiya, mwene Sedekiya, mwene Asadiya, mwene Helikiya, yandikiye i Babiloni, 2ku munsi wa karindwi w’ukwezi#1.2 wa karindwi w’ukwezi: uko kwezi bakeka kwari ukwa gatanu, ari na bwo bibukaga isenywa rya Yeruzalemu, haba mu bihugu bajyanywemo bunyago, cyangwa se muri Yuda ubwaho (reba Zak 7,3). Ibyo birasobanura impamvu z’ikoraniro rivugwa muri 1,3–4), mu mwaka wa gatanu Abakalideya bamaze gufata Yeruzalemu bakanayitwika.
3Nuko rero, Baruki asomera amagambo y’icyo gitabo imbere ya Yekoniya#1.3 Yekoniya: uwo mwami wa Yuda banamwita Yoyakini; ku byerekeye ukuntu yajyanywe bunyago, birebe muri 2 Bami 24,8–17 na Yer 22,24–30. mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, n’imbere ya rubanda rwose rwari rwaje kumwumva; 4ayasomera n’imbere y’abanyacyubahiro, abana b’umwami n’abakuru b’umuryango, mbese muri make, imbere ya rubanda rwose, abakuru n’abato, ari bo bari batuye i Babiloni ku nkengero z’umugezi wa Sudi. 5Abantu barariraga, basiba kurya kandi bagasengera imbere ya Nyagasani. 6Nyuma bakoranyiriza hamwe feza, buri wese akurikije ubushobozi bwe, 7maze bazohereza i Yeruzalemu ku muherezabitambo Yoyakimu#1.7 ku muherezabitambo Yoyakimu: n’ubwo Ingoro y’i Yeruzalemu yari yatwitswe, bakomezaga guturira Uhoraho ibitambo muri ayo matongo. Yoyakimu uwo ntiyari umuherezabitambo mukuru, ahubwo yaba ari umwe mu baherezabitambo basanzwe bacitse ku icumu, akajya ayobora imihango y’iyobokamana. mwene Helikiya, mwene Salomu, no ku bandi baherezabitambo na rubanda rwose rwari kumwe na we i Yeruzalemu. 8Baruki uwo nguwo, ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Sivani, ni we wari wagaruje ibikoresho byari byaravanywe mu Ngoro y’Uhoraho, kugira ngo abisubize#1.8 kugira ngo abisubize: bigomba kuba ari bimwe muri ibyo bikoresho gusa, kuko ibyinshi byagaruwe i Yeruzalemu nyuma, igihe Abayahudi bemerewe gusubira iwabo. mu gihugu cya Yuda. Ibyo bikoresho ni bya bindi Sedekiya, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, yari yarakoresheje muri feza, 9nyuma y’aho Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ajyanye bunyago Yekoniya hamwe n’abatware, abanyabukorikori, abanyacyubahiro na rubanda, abavanye i Yeruzalemu akabajyana i Babiloni.
10Nuko baravuga bati «Dore tuboherereje feza kugira ngo mugure ibitambo bitwikwa, ibihongerera ibyaha hamwe n’ububani; nimubitegure maze mubihereze ku rutambiro rwa Nyagasani, Imana yacu. 11Nimusabire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, musabire na Balitazari, umuhungu we, kugira ngo bazarambe, mbese ku buryo iminsi bazamara ku isi izangana n’iyo mu ijuru. 12Musabe kandi ngo Nyagasani aduhe imbaraga, anamurikire n’amaso yacu kugira ngo tubeho tubikesheje Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’umuhungu we Balitazari; tubakorere igihe kirekire kandi tubagireho ubutoni. 13Nimudusabire na twe kuri Nyagasani, Imana yacu, kuko twacumuye kandi umujinya n’uburakari bye bikaba bikidukurikiranye kugeza na n’ubu. 14Ngaho rero nimusome kandi icyo gitabo tuboherereje kugira ngo muzagisomere mu ruhame, mu Ngoro ya Nyagasani ku Munsi mukuru, no ku yindi minsi ibatunganiye. 15Dore uko muzajya muvuga:
I. ISENGESHO RY’ABAJYANYWE BUNYAGO
Ukwicuza ibyaha
Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu, naho twebwe icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro, nk’uko bimeze ubu ku muntu wese wo muri Yuda no ku baturage b’i Yeruzalemu, 16ku bami n’abatware bacu, ku baherezabitambo, abahanuzi n’ababyeyi bacu. 17Ni koko, twacumuye kuri Nyagasani, 18turamusuzugura kandi ntitwumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ryaduhuguriraga kugendera mu nzira z’amategeko ye. 19Kuva ubwo Nyagasani avanye abasekuruza bacu mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani, Imana yacu, turigomeka twanga kumva ijwi rye. 20Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo bitaduhwemera kugeza na n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye Musa umugaragu we, igihe avanye abasekuruza bacu mu Misiri kugira ngo aduhe igihugu gitemba amata n’ubuki. 21Twanze kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ngo dukurikize amabwiriza yose y’abahanuzi yatwoherereje; 22ahubwo twarigendeye buri muntu akurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, tujya gukorera izindi mana maze dukora dutyo ibidatunganiye Nyagasani, Imana yacu.

Currently Selected:

Baruki 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy