YouVersion Logo
Search Icon

Petero, iya 2 1

1
Indamutso
1Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu: 2nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu.
Nimukomere ku butore byanyu
3Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite. 4Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana#1.4 kamere y’Imana: agaciro k’umukristu, wiyunze na Yezu Umwana w’Imana, ni ko gatuma bashobora kuvuga mu by’ukuri ko afite uruhare kuri kamere y’Imana ubwayo., mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari.
5Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi, 6ubumenyi mubwongereho ubwizige, ubwizige mubwongereho ubudacogora, ubudacogora mubwongereho ubusabaniramana, 7ubusabaniramana mubwongereho umubano wa kivandimwe, umubano wa kivandimwe muwongereho urukundo. 8Kuko ibyo nibibarumbukamo, bitazasiga muri abanebwe cyangwa nta cyo mwungutse mu byerekeye kumenya#1.8 kumenya . . . Yezu Kristu: ubwo bumenyi ntibuba mu bwenge gusa, ahubwo bunavuga ko dukurikiza Yezu, duhitamo icyiza tukagikora (1.5–8), kugira ngo tubashe kwinjira mu Bwami bwe (1.11). Umwami wacu Yezu Kristu. 9Naho ubundi, umuntu ubuze ibyo ngibyo, ameze nk’impumyi ihunyeza, akibagirwa ko yahanaguweho ibyaha bye bya kera. 10Ni cyo gituma rero, bavandimwe, mugomba kwiyongeramo imbaraga kugira ngo mukomere ku ihamagarwa ryanyu n’ubutore bwanyu; nimubigenza mutyo, nta bwo muzigera mugwa bibaho. 11Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu.
Inyigisho mugomba kuzirikana
12Nanone kandi, mpora mbibibutsa n’ubwo nyine mubizi neza kandi mukaba mukomeye muri uko kuri. 13Nyamara ndatekereza ko igihe nkiri hano ku isi ngomba kubakangurisha inyigisho zanjye, 14kuko nzi neza yuko igihe cyanjye cyo gupfa cyegereje, nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu yabimenyesheje. 15Nyamara ariko, nzashyiraho umwete kugira ngo na nyuma y’urupfu rwanjye, muzashobore guhora muzirikana izo nyigisho.
16Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo. 17Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.» 18Natwe ubwacu iryo jwi twararyiyumviye rituruka mu ijuru, igihe twari kumwe na We ku musozi mutagatifu#1.18 ku musozi mutagatifu: Petero aributsa ko yabonye Yezu yihinduye ukundi ku musozi, kandi akumva ijwi ry’Imana ryaturukaga mu ijuru (reba Mt 17,1–13; Mk 9,2–13; Lk 9,28–36). Inyigisho ye rero ni imvaho rwose..
19Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu. 20Mbere ya byose ariko, mumenye neza ko nta muntu ushobora ku bwe kwisobanurira ubuhanuzi na buke buri mu Byanditswe, 21kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana#1.21 batumwe n’Imana: Ibyanditswe bitagatifu byaturutse ku Mana koko; reba Intu 3,21; 2 Tim 3,16. Reba no mu ijambo ribanziriza iyi baruwa..

Currently Selected:

Petero, iya 2 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy