YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 1

1
Ibarura ry'ingabo z'Abisiraheli
1Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry'ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati: 2“Mubarure abagabo bose b'Abisiraheli mukurikije amazu yabo n'imiryango yabo, maze mwandike amazina yabo. 3Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure 4mufatanyije n'umutware w'inzu wo muri buri muryango, uko ari cumi n'ibiri. 5Dore amazina y'abo batware:
mu muryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri,
6mu wa Simeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi,
7mu wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu,
8mu wa Isakari ni Netanēli mwene Suwari,
9mu wa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni,
10mu wa Efurayimu mwene Yozefu ni Elishama mwene Amihudi,
mu wa Manase mwene Yozefu ni Gamaliyeli mwene Pedasuri,
11mu wa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni,
12mu wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi,
13mu wa Ashēri ni Pagiyeli mwene Okirani,
14mu wa Gadi ni Eliyasafu mwene Duweli,
15mu wa Nafutali ni Ahira mwene Eyinani.”
16Abo batware b'amazu bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bakaba bari n'abagaba b'ingabo z'Abisiraheli. 17Musa na Aroni bajyana n'abo bantu, 18maze bakoranya Abisiraheli bose ku itariki ya mbere y'uko kwezi kwa kabiri. Nuko Abisiraheli bavuga amasekuru yabo bakurikije amazu yabo n'imiryango yabo. Abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje bariyandikisha, 19nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Iryo barura ryakorewe mu butayu bwa Sinayi.
20-43Banditse amazina y'abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, bashoboraga kujya ku rugamba. Babanditse bakurikije amazu yabo n'imiryango yabo.
Mu muryango wa Rubeni impfura ya Yakobo, bari ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu,
mu wa Simeyoni bari ibihumbi mirongo itanu n'icyenda na magana atatu,
mu wa Gadi bari ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu mirongo itanu,
mu wa Yuda bari ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu,
mu wa Isakari bari ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane,
mu wa Zabuloni bari ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane,
mu wa Efurayimu mwene Yozefu bari ibihumbi mirongo ine na magana atanu,
mu wa Manase mwene Yozefu bari ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri,
mu wa Benyamini bari ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane,
mu wa Dani bari ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi,
mu wa Ashēri bari ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu,
mu wa Nafutali bari ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.
44Abo ni bo Musa na Aroni n'abatware cumi na babiri bari bahagarariye Abisiraheli babaruye bakurikije amazu yabo. 45Ababaruwe batyo bose bari bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje kandi bashobora kujya ku rugamba, 46bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu.
47Icyakora Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n'abandi Bisiraheli, 48kuko Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: 49“Ntukabarure Abalevi hamwe n'abandi Bisiraheli. 50Uzabashinge Ihema ririmo ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, n'ibikoresho byaryo byose. Ni bo bazajya baryimurana n'ibyaryo byose, baryiteho kandi bashinge amahema yabo barizengurutse. 51Igihe mwimuka, Abalevi bazabe ari bo barishingura, kandi nimugera aho mujya, azabe ari bo barishinga. Undi wese uziha gukora iyo mirimo azicwe. 52Abatari Abalevi bajye bashinga amahema yabo, buri muryango hafi y'ibendera ryawo. 53Abalevi bo bajye bashinga amahema yabo, bazengurutse Ihema ririmo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bajye baririnda kugira ngo ntarakarira Abisiraheli.”
54Abisiraheli bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.

Currently Selected:

Ibarura 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy