YouVersion Logo
Search Icon

Luka 8

8
Abagore bagendanaga na Yezu
1Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we, 2hamwe n'abagore bamwe yari yarakijije indwara, abandi akabameneshamo ingabo za Satani. Abo ni Mariya w'i Magadala wari wameneshejwemo ingabo ndwi za Satani, 3na Yowana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n'abandi benshi, batangaga ku byabo ngo bafashe Yezu n'abigishwa be.
Umugani w'umubibyi
(Mt 13.1-9; Mk 4.1-9)
4Imbaga nyamwinshi y'abantu irakorana, bari baturutse muri buri mujyi bagana aho Yezu ari. Nuko abacira uyu mugani ati: 5“Habayeho umuntu wagiye kubiba, igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma abantu barazikandagira n'inyoni zirazitoragura. 6Izindi zigwa ku gasi, ngo zimare kumera ziruma kuko zabuze amazi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza, zirakura zera imbuto ijana rumwe rumwe.”
Yezu amaze kuvuga atyo avuga cyane ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”
Igituma Yezu yavugiraga mu migani
(Mt 13.10-17; Mk 4.10-12)
9Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. 10Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'Imana, naho abandi babimenyeshwa n'imigani kugira ngo
‘Kureba barebe ariko be kubona,
kumva bumve ariko be gusobanukirwa.’
Yezu asobanura umugani w'umubibyi
(Mt 13.18-23; Mk 4.13-20)
11“Dore icyo uwo mugani uvuga: imbuto zibibwa ni Ijambo ry'Imana. 12Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n'abantu bumva iryo Jambo, nyuma Satani akaza akarikura mu mitima yabo, kugira ngo bataryemera ngo bakizwe. 13Izaguye ku gasi ni nk'abantu bumva Ijambo ry'Imana, bakaryakirana ubwuzu ariko ntibashinge imizi. Baryemera igihe gito, nyuma bahura n'ibibagerageza bakarireka. 14Izaguye mu mahwa ni nk'abumva iryo Jambo, maze guhagarika umutima no kwishakira ubukungu, no kwishimisha mu by'ubuzima bikarirengaho, bakamera nk'imbuto zarumbye. 15Naho izaguye mu butaka bwiza ni nk'abumva iryo Jambo n'umutima mwiza uboneye, bakarikomeza ntibacogore, bakera imbuto.
Ikigereranyo cy'itara
(Mk 4.21-25)
16“Ntawe ucana itara ngo aryubikeho akabindi cyangwa ngo arishyire munsi y'igitanda. Ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo abinjira bose basange habona. 17Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n'ibanga ritazamenyekana ngo rishyirwe ahagaragara.
18“Murajye mwitondera uburyo mwumva ibyo mbabwira. Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho.”
Nyina wa Yezu n'abavandimwe be
(Mt 12.46-50; Mk 3.31-35)
19Abavandimwe ba Yezu na nyina bajya aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kubera ikivunge cy'abantu. 20Bamwe babimenyesha Yezu bati: “Nyoko n'abavandimwe bawe bahagaze hanze kandi baragushaka.”
21Arabasubiza ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni abumva Ijambo ry'Imana bakarikurikiza.”
Yezu ahosha inkubi y'umuyaga
(Mt 8.23-27; Mk 4.35-41)
22Igihe kimwe Yezu yajyanye mu bwato n'abigishwa be, arababwira ati: “Twambuke dufate hakurya.”
Nuko baragenda. 23Bacyambuka ikiyaga Yezu arisinzirira. Nuko haza inkubi y'umuyaga, ubwato bwuzura amazi ku buryo bendaga kurohama. 24Begera Yezu baramukangura bati: “Mwigisha, mwigisha, turashize!”
Nuko arakanguka, maze acyaha umuyaga n'umuhengeri w'amazi, byose birahosha haba ituze. 25Hanyuma arababaza ati: “Mbese ntimunyizera?”
Bagira ubwoba barumirwa, barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki, utegeka n'imiyaga n'amazi bikamwumvira?”
Yezu akiza umuntu w'i Gerasa wahanzweho
(Mt 8.28-34; Mk 5.1-20)
26Bomokera mu ntara y'Abanyagerasa, hakurya y'ikiyaga cya Galileya. 27Yezu akigera imusozi, umuntu wahanzweho ava mu mujyi aza amusanga. Hari hashize igihe atacyikoza umwambaro, atagitaha no mu rugo ahubwo yibera mu irimbi. 28Akibona Yezu induru ayiha umunwa, yikubita hasi imbere ye avuga aranguruye ati: “Uranshakaho iki Yezu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze we kunyica urubozo.” 29Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n'amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe.
30Yezu aramubaza ati: “Witwa nde?”
Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi.” Ibyo abivugira ko yari yarahanzweho n'ingabo za Satani nyinshi. 31Zinginga Yezu ngo atazohereza ikuzimu.
32Hafi aho ku musozi hari umugana w'ingurube#ingurube: ku Bayahudi ni ikizira. Reba Lev 11.7; Ivug 14.8. nyinshi zarishaga. Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ngo azireke zinjire mu ngurube, arazemerera. 33Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umukumbi wose ucuncumuka ku gacuri, wiroha mu kiyaga urarohama.
34Abashumba bazo babonye ibibaye barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. 35Abaturage bajya kwirebera ibyabaye. Bageze aho Yezu ari babona wa muntu ingabo za Satani zavuyemo, yicaye hasi iruhande rwa Yezu, yambaye yagaruye ubwenge bibatera ubwoba. 36Abari babyiboneye babatekerereza ukuntu uwo wari wahanzweho yakize. 37Noneho abaturage bose b'iyo ntara y'Abanyagerasa basaba Yezu kubavira aho, kubera ko ubwoba bwari bwabatashye. Yezu ajya mu bwato ngo agende, 38uwameneshejwemo ingabo za Satani asaba Yezu ngo bigumanire. Ariko Yezu aramusezerera agira ati: 39“Subira iwanyu ubatekerereze ibyo Imana yagukoreye byose.”
Nuko uwo muntu aragenda, yamamaza mu mujyi wose ibyo Yezu yamukoreye.
Yezu akiza umugore urwaye, azura n'umwana
(Mt 9.18-26; Mk 5.21-43)
40Yezu agarutse#agarutse: ni ukuvuga ko yasubiye mu ntara ya Galileya. Reba Lk 8.22,26. imbaga y'abantu iramwakira, kuko bose bari bamutegereje. 41Haza umugabo witwaga Yayiro, wari umutware w'urusengero rw'Abayahudi. Yikubita imbere ya Yezu amusaba kuza iwe. 42Amubwira ko umukobwa we w'ikinege w'imyaka nka cumi n'ibiri asamba.
Akigenda rubanda nyamwinshi bamuniganagaho. 43Muri abo bantu harimo umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. [Yari yaratagaguje utwe twose mu baganga, ariko] nta wari warashoboye kumukiza. 44Yegera Yezu amuturutse inyuma maze akora ku ncunda#ku ncunda: reba Mt 9.20 (sob). z'umwitero we. Ako kanya amaraso arakama. 45Yezu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?”
Bose barahakana maze Petero aravuga ati: “Mwigisha, ese ntubona ko abantu benshi bagukikije bakaba bakubyiga?”
46Ariko Yezu aravuga ati: “Hari uwankozeho kuko numvise hari ububasha bumvuyemo.”
47Wa mugore abonye ko yamenyekanye, ni ko kuza ahinda umushyitsi yikubita imbere ya Yezu, amutekerereza icyatumye amukoraho n'ukuntu yahise akira, abari aho bose barabyumva. 48Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
49Akivuga atyo haza intumwa ibwira wa mutware w'urusengero iti: “Umukobwa wawe amaze gupfa, ntiwirirwe urushya umwigisha.”
50Yezu abyumvise abwira Yayiro ati: “Witinya, nyizera gusa arakira.”
51Ageze mu rugo ntiyareka hari uwinjirana na we, uretse Petero na Yohani na Yakobo, na se na nyina b'umwana. 52Bose barariraga bashavujwe n'uwo mwana. Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwirira, ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
53Baramuseka, kuko bari bazi ko umwana yapfuye. 54Nuko Yezu amufata ukuboko aramuhamagara ati: “Mwana, byuka!”
55Umukobwa agarura akuka aba muzima, maze ahita abyuka. Yezu ategeka ko bamugaburira. 56Ababyeyi ibyishimo birabasāba, nyamara Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye.

Currently Selected:

Luka 8: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy