YouVersion Logo
Search Icon

Luka 24

24
Kuzuka kwa Yezu
(Mt 28.1-10; Mk 16.1-8; Yh 20.1-10)
1Kare mu museke ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, ba bagore bajya ku mva bajyanye ya mavuta ahumura neza bateguye. 2Basanga ibuye ryari rikinze imva rihirikiwe hirya. 3Binjiramo ariko ntibasangamo umurambo wa Nyagasani Yezu. 4Babibonye batyo bagwa mu kantu. Ako kanya abagabo babiri#abagabo babiri bari abamarayika. Reba 24.23. bambaye imyenda irabagirana barababonekera. 5Abagore bagira ubwoba bwinshi bubika amaso bareba hasi, ariko abo bagabo barababwira bati: “Ni kuki mushakira umuntu muzima mu bapfuye? 6Ntari hano yazutse. Mwibuke ibyo yababwiye akiri muri Galileya 7agira ati: ‘Umwana w'umuntu agomba kugabizwa abagizi ba nabi, akabambwa ku musaraba maze ku munsi wa gatatu akazuka.’ ”
8Ni bwo bibutse ibyo Yezu yari yaravuze. 9Bava ku mva barataha, ibyabaye byose babimenyesha abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose. 10Ababibwiye Intumwa za Yezu ni aba: Mariya w'i Magadala na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo n'abandi bagore bagenzi babo. 11Ariko Intumwa zumva ko ibyo abo bagore bazibwiye ari uburondogozi ntizabyemera. 12Nyamara Petero we arahaguruka, ariruka ajya ku mva. Nuko arunama ngo aroremo, ntiyagira ikindi abona uretse imyenda yari yarazingiwemo umurambo yonyine. Hanyuma asubira imuhira atangarira ibyabaye.
Yezu ahura n'abigishwa be babiri bajyaga Emawusi
(Mk 16.12-13)
13Na none kuri uwo munsi, babiri mu bigishwa ba Yezu bajyaga ku murenge witwa Emawusi, kuva i Yeruzalemu kugerayo hari nka kirometero cumi n'imwe. 14Bagenda baganira ku byabaye muri iyo minsi. 15Bakivugana babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. 16Baramureba ariko baba nk'impumyi ntibamumenya. 17Yezu arababaza ati: “Mbese muragenda muganira ku byerekeye iki?”
Nuko bahagarara bijimye. 18Umwe muri bo witwaga Kileyopa aramubaza ati: “Ni wowe wenyine i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
19Arababaza ati: “Ni ibiki byahabaye?”
Baramusubiza ati: “Ibyabaye kuri Yezu w'i Nazareti. Uwo muntu yari umuhanuzi ufite ububasha mu byo yakoraga no mu byo yavugaga, ku buryo Imana yamwemeraga n'abantu bose bakamwemera. 20Twavuganaga n'ukuntu abakuru bo mu batambyi n'abayobozi bacu batanze uwo muntu ngo acirwe urwo gupfa, maze bakamubamba ku musaraba. 21Twiringiraga ko ari we uzavana Abisiraheli mu buja. Uretse n'ibyo, dore uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye. 22Icyakora abagore bamwe bo muri twe badutangaje, ngo bazindukiye ku mva 23ntibabona umurambo we. Hanyuma baza batubwira ko abamarayika bababonekeye, bakabamenyesha ko ari muzima. 24Ndetse bamwe muri twe bagiye ku mva basanga ibintu bimeze uko abo abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.”
25Yezu aherako arababwira ati: “Mwa bapfu mwe mutinda kwemera ibyo abahanuzi bavuze byose! 26None se ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa ako kageni, agapfa kugira ngo abone guhabwa ikuzo rimugenewe?”
27Nuko ahera ku bitabo bya Musa no ku by'abahanuzi bose, abasobanurira ibimwerekeyeho akoresheje Ibyanditswe byose.
28Bageze hafi y'umurenge abo babiri bajyagaho, Yezu asa n'ushaka gukomeza urugendo. 29Ariko baramwinginga bati: “Reka tugumane, dore umunsi uciye ikibu ndetse burije.”
Nuko arinjira ngo ararane na bo. 30Bageze ku meza Yezu afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura arawubaha. 31Ako kanya bamera nk'abahumutse baramumenya, ariko barebye baramubura. 32Basigara bavugana bati: “Mbese imitima yacu ntiyari ikeye igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe?”
33Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu, bahasanga ba bandi cumi n'umwe bateranye, hamwe na bagenzi babo bandi. 34Bumva bavuga bati: “Ni ukuri Nyagasani yazutse, kandi yabonekeye Simoni Petero.”
35Nuko na bo babatekerereza ibyababayeho mu nzira, n'uburyo bamenye Nyagasani igihe yamanyuraga umugati.
Yezu abonekera abigishwa be
(Mt 28.16-20; Mk 16.14-18; Yh 20.19-23; Intu 1.6-8)
36Bakivuga ibyo babona Yezu ahagaze hagati yabo, arababwira ati: “Nimugire amahoro!”
37Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. 38Ariko arababwira ati: “Ikibakuye umutima ni iki kandi kuki mushidikanya ibyo mureba? 39Nimwitegereze ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, dore ni jyewe rwose! Nimunkoreho murebe neza! Umuzimu ntagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mumbonana.”
40Avuze atyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye. 41Nuko bagitangara kandi bagishidikanya kubera ibinezaneza, arababaza ati: “Mbese nta cyo kurya mufite hano?” 42Bamuhereza igisate cy'ifi yokeje. 43Aracyakira akirīra imbere yabo. 44Nyuma arababwira ati: “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko n'ibyanditswe kuri jye bigomba gushyika byose, ni ukuvuga ibyo mu Mategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi no muri Zaburi.”
45Nuko arabajijura kugira ngo basobanukirwe Ibyanditswe. 46Arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa akanapfa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye. 47Byanditswe kandi ko uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba gutangarizwa mu izina rye ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. 48Ni mwe bagabo bo kubihamya. 49Kandi nzaboherereza uwo Data yasezeranye#uwo Data yasezeranye: ni Mwuka Muziranenge. Reba Intu 1.4-5., none rero mugume mu mujyi mutegereze gusesurwaho ubwo bubasha buvuye mu ijuru.”
Yezu asubira mu ijuru
(Mk 16.19-20; Intu 1.9-11)
50Nuko asohokana n'abigishwa be bagera hafi y'i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. 51Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. 52Abigishwa baramuramya maze basubira i Yeruzalemu bishimye cyane, 53bagahora mu rugo rw'Ingoro y'Imana bayisingiza.

Currently Selected:

Luka 24: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy