YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 7

7
Abavandimwe ba Yezu ntibamwemeye
1Nyuma y'ibyo Yezu akomeza kugenda muri Galileya ntiyifuzaga kugenda muri Yudeya kuko Abayahudi bashakaga kumwica. 2Iminsi mikuru y'ingando y'Abayahudi yari yegereje. 3Nuko abavandimwe ba Yezu baramubwira bati “Haguruka, ujye muri Yudeya, kugira ngo abigishwa bawe baho na bo barebe ibyo ukora. 4Erega ushaka kumenyekana ntakora rwihishwa! Ubwo ukora bene ibyo, ngaho iyereke abantu bose!” 5N'ubundi n'abavandimwe be ntibamwemeraga.
6Nuko Yezu arabasubiza ati “Igihe cyanjye#Igihe cyanjye: ni ko Yezu yitaga igihe cy'urupfu rwe. Reba 7.30; 12.23,27; 13.1; 17.1. ntikiragera, naho kuri mwe igihe cyose gihora kibatunganiye. 7Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko jye baranyanga kuko nemeza ko ibyo bakora ari bibi. 8Mwebweho nimwigire mu minsi mikuru, ariko jye sinjyayo#sinjyayo: cg sinjyayo nonaha. kuko igihe cyanjye kitaragera.” 9Amaze kubabwira atyo yigumira muri Galileya.
Yezu mu minsi mikuru y'Ingando
10Nyamara abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, Yezu na we ajyayo ariko bitari ku mugaragaro, ahubwo agenda rwihishwa. 11Abayahudi bamushakashakiraga mu minsi mikuru babaza bati: “Mbese wa muntu ari he?”
12Rubanda bongoreranaga ibimwerekeye, bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza”, abandi bati: “Oya, ahubwo arayobya rubanda.” 13Nyamara nta wamuvugaga ku mugaragaro kuko batinyaga abakuru b'Abayahudi. 14Iminsi mikuru igeze hagati, Yezu araza yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwigisha. 15Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Bishoboka bite ko uriya muntu yamenya ubwenge bungana butya kandi atarigeze yiga?”
16Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye. 17Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye. 18Uwivugira ibye bwite aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka guhesha icyubahiro Uwamutumye aba ari umunyakuri utagira uburiganya. 19Mbese Musa ntiyabahaye Amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Ni kuki mushaka kunyica?”
20Rubanda ni ko kumusubiza bati: “Wahanzweho! Ni nde ushaka kukwica?”
21Yezu arabasubiza ati: “Hari ikintu kimwe nakoze, maze mwese muratangara kuko hari ku isabato. 22Musa yabahaye umuhango wo gukebwa – icyakora si we byakomotseho ahubwo ni kuri ba sogokuruza, no ku isabato mubikorera abahungu banyu. 23Niba umuhungu akebwa ku isabato ntibibe byishe itegeko rya Musa, ni kuki jye mundakarira ngo nakijije umuntu indwara ku isabato? 24Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragara gusa, ahubwo mujye muca imanza zitabera.”
Abantu bibaza niba Yezu ari we Kristo
25Bamwe mu baturage b'i Yeruzalemu barabaza bati: “Uriya si wa wundi bashaka kwica? 26Nyamara dore aravugira mu ruhame bakinumira. Ubanza koko abayobozi bacu bamenye ko ari we Kristo! 27Ariko se ko Kristo naza nta muntu n'umwe uzamenya iyo aturutse, nyamara uriya we tukaba tuhazi!”
28Icyo gihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, maze avuga aranguruye ijwi ati: “Mbese koko muranzi, muzi n'aho nturuka? Sinaje ku bwanjye ahubwo naje ntumwe n'iy'ukuri mwe mutazi. 29Nyamara jyewe ndayizi kuko naturutse kuri yo kandi akaba ari yo yantumye.”
30Nuko bashaka uko bamufata ariko ntihagira n'umwe umukoza n'urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. 31Benshi bo muri iyo mbaga baramwemera, maze baravuga bati: “Mbese Kristo naza azakora ibitangaza biruta ibyo uyu yakoze?”
Abafarizayi batuma abantu gufata Yezu
32Abafarizayi bumva ibyo rubanda bahwihwisa ku byerekeye Yezu. Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi batuma abarinzi b'Ingoro#abarinzi b'Ingoro: bari Abalevi bashyiriweho kurinda no gutunganya Ingoro y'Imana. y'Imana kumufata. 33Yezu aherako aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, hanyuma ngasanga Uwantumye. 34Muzanshaka mwe kumbona, kuko aho nzaba ndi mutazabasha kugerayo.”
35Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Mbese agiye kujya he tutazamubona? Ese ni mu mahanga, aho abantu bacu batataniye ngo yigishe abanyamahanga? 36Aravuze ngo tuzamushaka twe kumubona, kuko aho azaba ari tutazashobora kugerayo! Ibyo bivuga iki?”
Imigezi y'amazi y'ubugingo
37Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'Ingando ari na wo bizihizaga cyane, Yezu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati: “Umuntu wese ufite inyota nansange maze anywe. 38Nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo#amazi y'ubugingo: Reba Ezek 47.1; Zak 14.8; Imig 18.4; Yh 4.10. izamuturukamo.” 39Ibyo Yezu yabivuze yerekeza kuri Mwuka w'Imana abamwizeye bari bagiye kuzahabwa. Icyo gihe Mwuka yari ataroherezwa kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo.
Kwirema ibice
40Nuko bamwe muri icyo kivunge cy'abantu bumvise ayo magambo baravuga bati: “Koko uyu ni wa Muhanuzi!”
41Abandi baravuga bati: “Ni Kristo!”
Ariko abandi barabaza bati: “Bishoboka bite ko Kristo yaturuka muri Galileya? 42Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?” 43Nuko abantu bicamo ibice kubera Yezu. 44Bamwe bashaka kumufata nyamara ntihagira umukoza n'urutoki.
Abakuru b'Abayahudi banga kwemera Yezu
45Ba barinzi b'Ingoro y'Imana bagarutse, abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?”
46Abarinzi barabasubiza bati: “Nta wigeze avuga nk'uwo muntu!”
47Nuko Abafarizayi barababaza bati: “Mbese namwe yabahenze ubwenge? 48Mbese mwabonye mu batware cyangwa mu Bafarizayi hari n'umwe wigeze amwemera? 49Rubanda batazi Amategeko ni bo bonyine bamwemeye, ni ibivume!”
50Nyamara umwe mu Bafarizayi witwa Nikodemu, wa wundi wari warigeze gusanga Yezu arababaza ati: 51“Mbese dukurikije Amategeko yacu twashobora gucira umuntu urubanza tutabanje kumva icyo avuga, ngo tumenye n'icyo yakoze?”
52Baramusubiza bati: “Nawe se uri uwo muri Galileya! Reba mu Byanditswe urasanga ko nta muhanuzi ushobora guturuka muri Galileya.”
Umugore wafashwe asambana
[ 53Nuko barikubura buri muntu asubira iwe.

Currently Selected:

Yohani 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy