YouVersion Logo
Search Icon

Abanyefezi 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe intore z'Imana [zo mu mu mujyi wa Efezi] z'indahemuka muri Kristo Yezu. 2Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Imigisha Imana iduhera muri Kristo
3Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”#“ahantu ho mu ijuru”: aho ni ahantu haba abamarayika n'ibindi byitwa “ibinyabutware”, ariko si mu ijuru nyirizina. Reba 1.20; 2.6; 3.10; 6.12.. 4Isi itararemwa Imana yadutoranyirije muri Kristo, kugira ngo tube intore zayo tudafite umugayo imbere yayo. Kubera urukundo rwayo, 5Imana yari yariyemeje kutugira abana bayo tubiheshejwe na Yezu Kristo, nk'uko yabishatse ikabyishimira. 6Tuyishime rero kubera ikuzo ry'ubuntu bwayo yatugabiye mu Mwana wayo ikunda!
7Muri we twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero. 8Ubwo buntu yabudusesuyeho buduhesha ubwenge n'ubumenyi bwuzuye. 9Yatumenyesheje ibanga ry'ubushake bwayo, ikurikije ibyiza yari yarateganyije muri Kristo, 10kugira ngo igeze byose ku gihe yagennye, isohoze umugambi wayo wo kwegurira Kristo ibintu byose abibere Umutware, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri ku isi.
11Muri we Imana yaradutoranyije ngo tube umwihariko wayo#Imana … wayo: cg twabonye umunani Imana yatugeneye., ikurikije imigambi yayo yo gukora byose uko ishaka. 12Kwari ukugira ngo twebwe ababanje kwiringira Kristo dushimishe Imana, tuyiheshe n'ikuzo.
13Muri we kandi mwebwe mwumvise Ijambo ry'ukuri, ari ryo Butumwa bwiza bubazanira agakiza. Muri we na none mumaze kubwemera, Imana yabashyizeho ikimenyetso kigaragaza ko muri abayo bwite, ni cyo Mwuka Muziranenge yabasezeranyije. 14Ni na we musogongero w'umunani tuzahabwa, ubwo Imana izacungura burundu abo yagize abayo, kugira ngo biyiheshe ishimwe n'ikuzo.
Isengesho rya Pawulo
15Ni cyo gituma nanjye, aho mariye kumva ukuntu mwizera Nyagasani Yezu n'urukundo mukunda intore z'Imana zose, 16ntahwema gushimira Imana kubera mwebwe. 17Uko nsenze ndabibuka nkabasabira ngo Imana y'Umwami wacu Yezu Kristo, ari yo Data nyir'ikuzo, ibahe Mwuka utanga ubwenge kugira ngo ayibahishurire muyimenye neza. 18Abahumure imitima musobanukirwe ibyo kwiringirwa Imana yabahamagariye, kandi mumenye ukuntu umunani yateganyirije intore zayo ufite ikuzo ritagira urugero, 19mumenye kandi ububasha bwayo bukomeye butagereranywa ikoresha muri twe abayizera. Ubwo ni bwo bushobozi budukoreramo, ari na bwo mbaraga zayo 20yakoresheje muri Kristo, ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamushyira iburyo bwayo ku ntebe ya cyami, “ahantu ho mu ijuru”. 21Yahaye Kristo gusumba bihanitse ibinyabutware byose n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha n'ibinyabutegetsi, ndetse n'izina ryose rishobora kuvugwa atari muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. 22Imana yeguriye Kristo ibintu byose ibishyira munsi y'ibirenge bye,#munsi y'ibirenge bye: reba Zab 8.7; 110.1. imuha kugenga Umuryango wayo ku buryo bwose ngo awubere umutwe,#umutwe: reba 1 Kor 11.3 (sob). 23na wo umubere umubiri. Ni wo rero cyuzuzo cya Kristo, nk'uko muri we ibintu byose na byo biba byuzuye ku buryo bwose.

Currently Selected:

Abanyefezi 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy