YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 1

1
Igitekerezo cya Daniyeli na bagenzi be
1.1—6.28
Daniyeli na bagenzi be i Babiloni
1Mu mwaka wa gatatu Yoyakimu umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye Yeruzalemu arayigota.#1: Hari nko muri 606 M.K. Reba 2 Bami 24.1; 2 Amateka 36.5-7. 2Nyagasani amugabiza Yoyakimu umwami w'u Buyuda, n'ibikoresho bimwe byo mu Ngoro y'Imana. Nuko Nebukadinezari abijyana muri Babiloniya mu ngoro y'ibigirwamana bye, aba ari ho abishyingura.
3Umwami Nebukadinezari ategeka Ashipenazi umutware w'ibyegera#ibyegera: reba Intu 8.27 (sob). bye, kuzana bamwe mu basore b'Abisiraheli bo mu muryango w'umwami n'abo mu miryango y'ibikomangoma. 4Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y'umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw'Abanyababiloniya n'ibyanditse mu bitabo byabo. 5Umwami ategeka ko buri munsi babagaburira ku byokurya bamutekeye no kuri divayi bamugeneye. Bagombaga kwigishwa imyaka itatu, bayirangiza bakaba abakozi b'umwami. 6Muri abo basore harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya b'Abayuda. 7Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.
8Daniyeli yagambiriye kutihumanyisha ibyokurya byatekewe umwami na divayi yamugenewe, maze asaba umutware w'ibyegera ngo amwemerere kutabirya. 9Imana yari yarahaye Daniyeli gutona no gukundwa n'umutware w'ibyegera, 10nyamara abwira Daniyeli ati: “Umwami databuja ni we wabageneye ibyokurya n'ibyokunywa. Aramutse asanze mutamerewe neza nk'abandi basore mungana, ndatinya yuko byancisha umutwe!”
11Noneho Daniyeli abwira uwari ushinzwe kubagaburira, we na Hananiya na Mishayeli na Azariya ati: 12“Twebwe abagaragu bawe utugerageze iminsi icumi, bajye batugaburira ibyokurya bitarimo inyama#ibyokurya … inyama: Daniyeli yatinyaga ko babagaburira inyama zizira ku Bisiraheli., baduhe n'amazi abe ari yo tunywa. 13Nyuma y'iyo minsi uzatugereranye n'abandi basore bagaburirwa ku byokurya by'umwami, wirebere uko tuzaba tumeze, maze uzafate icyemezo cy'ibikwiriye kudutunga.”
14Nuko abemerera ibyo bamusabye, abagerageza iminsi icumi. 15Iyo minsi ishize, abona babyibushye kandi bameze neza kurusha abasore bose baryaga ku byokurya by'umwami. 16Bityo uwari ushinzwe kubagaburira areka guha Daniyeli na bagenzi be ibyokurya na divayi byari bibagenewe, ahubwo abaha ibyokurya bitarimo inyama.
17Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose. 18Iyo myaka itatu umwami yavuze ishize, umutware w'ibyegera abazanira Umwami Nebukadinezari. 19Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be. 20Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye. 21Daniyeli akomeza gukora ibwami kugeza mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma.

Currently Selected:

Daniyeli 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy