YouVersion Logo
Search Icon

1 Amateka 1

1
Abakomoka kuri Adamu kugeza kuri Aburahamu
(Intang 5.1-32; 10.1-32; 11.10-26)
1Adamu yabyaye Seti, Seti abyara Enoshi, 2Enoshi abyara Kenani, Kenani abyara Mahalalēli, Mahalalēli abyara Yeredi. 3Yeredi yabyaye Henoki, Henoki abyara Metusela, Metusela abyara Lameki. 4Lameki yabyaye Nowa, Nowa abyara Semu na Hamu na Yafeti.
5Abakomoka kuri Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. 6Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n'ab'i Difati#Difati: cg Rifati. n'ab'i Togaruma. 7Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n'aba Esipaniya, n'ab'i Shipure n'ab'i Rode.
8Abakomoka kuri Hamu ni Kushi na Misiri, na Puti na Kanāni. 9Abakomoka kuri Kushi n'ab'i Seba n'ab'i Havila, n'ab'i Sabuta n'ab'i Rāma n'ab'i Sabuteka. Ab'i Sheba n'ab'i Dedani bakomoka ku b'i Rāma. 10Kushi yabyaye Nimurodi wabaye intwari ya mbere ku isi. 11Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n'Abanamu, n'Abalehabu n'Abanafutuhi, 12n'Abapaturusi n'Abakafutori n'Abakasiluhi bakomokwaho n'Abafilisiti. 13Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye amukurikiza Heti, 14abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n'Abamori n'Abagirigashi, 15n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, 16n'Abaruvadi n'Abasemari n'Abahamati.
17Abakomoka kuri Semu ni Elamu na Ashūru na Arupagishadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki. 18Arupagishadi yabyaye Shela, Shela abyara Eberi. 19Eberi yabyaye abahungu babiri, umukuru yitwaga Pelegi#Pelegi: risobanurwa ngo “amacakubiri”. kuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri, umuhererezi yitwaga Yokitani. 20Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi, 21na Hadoramu na Uzali na Dikila, 22na Obali na Abimayeli na Sheba, 23na Ofiri na Havila na Yobabu.
24Semu yabyaye Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela, 25Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu, 26Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera, 27Tera abyara Aburamu, ari na we wiswe Aburahamu.
Abakomoka kuri Ishimayeli
(Intang 25.12-16)
28Bene Aburahamu ni Izaki na Ishimayeli#Izaki na Ishimayeli: Izaki yanditswe mbere ya mukuru we Ishimayeli, kuko ari we wakomotsweho n'Abisiraheli.. 29Dore abakomoka kuri Ishimayeli: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, 30na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema, 31na Yeturi na Nafishi na Kedema.
Abakomoka kuri Ketura
(Intang 25.1-24)
32Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani na Medani, na Midiyani na Yishibaki na Shuwa, Yokishani abyara Sheba na Dedani. 33Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi na Hanoki, na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.
Abakomoka kuri Ezawu
(Intang 36.1-19)
34Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Ezawu na Isiraheli#Isiraheli: ni irindi zina rya Yakobo. Reba Intang 32.29; 35.10.. 35Bene Ezawu ni Elifazi na Ruweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra. 36Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gātamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki. 37Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.
Abakomoka kuri Seyiri
(Intang 36.20-30)
38Abakomoka kuri Seyiri ni Lotani na Shobali na Sibeyoni, na Ana na Dishoni, na Eseri na Dishani. 39Bene Lotani ni Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yitwaga Timuna. 40Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. 41Mwene Ana ni Dishoni, bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani, na Yitirani na Kerani. 42Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.
Abami n'abandi batware b'Abedomu
(Intang 36.31-43)
43Abedomu bagize abami mbere y'Abisiraheli. Dore amazina y'abo bami: Bela mwene Bewori yari atuye i Dinihaba. 44Bela amaze gupfa yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w'i Bosira. 45Yobabu amaze gupfa yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n'Abatemani. 46Hushamu amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari utuye Awiti. Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu. 47Hadadi amaze gupfa yasimbuwe na Samula w'i Masireka. 48Samula amaze gupfa yasimbuwe na Shawuli w'i Rehoboti, umujyi: wari hafi y'umugezi. 49Shawuli amaze gupfa yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori. 50Bāli-Hanani amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi w'i Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu. 51Hadadi na we arapfa.
Abedomu bayobowe n'aba batware bakurikira: Timuna na Aluwa na Yeteti, 52na Oholibama na Ela na Pinoni, 53na Kenazi na Temani na Mibusari, 54na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b'Abedomu.

Currently Selected:

1 Amateka 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy