YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 1

1
Intego y'iki gitabo
1Iyi ni imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami wa Isiraheli.
2Iyi migani igamije kumenyesha ubwenge n'imyifatire iboneye, n'ubuhanga n'ubushishozi.
3Yigisha umuntu imyifatire iboneye ari bwo bwitonzi n'ukuri, n'ibyemezo Imana yafashe. 4Abanyabwengebuke ibigisha ubwitonzi, naho abakiri bato ikabaha ubumenyi n'ubushishozi. 5Umunyabwenge na we imwungura ubumenyi, naho umuhanga imwungura ubushishozi bwo kuyoborwa. 6Bazasobanukirwa ibihishwe mu migani no mu marenga, no mu magambo y'inshoberamahanga by'abigisha ubwenge.
Inama igirwa urubyiruko
7Kubaha Uhoraho ni ishingiro ry'ubumenyi n'ubwenge n'imyifatire iboneye, ariko abapfapfa bo barabihinyura.
8Mwana wanjye, jya wumvira amabwiriza so aguha, kandi ntugasuzugure inama nyoko akugira. 9Ibyo bizagushimisha nk'ikamba ku mutwe, cyangwa nk'urunigi mu ijosi. 10Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere! 11Nizikubwira ziti: “Ngwino tujyane duce igico twice abantu, ndetse duhohotere n'inzirakarengane tuzitunguye, 12tubafate mpiri tubice, duhite tubahamba. 13Tuzanyaga ibintu byinshi by'agaciro gakomeye, maze tubyuzuze amazu yacu. 14Nawe uzagiramo umugabane, kuko twese tuzaba dufatanyije umutungo!” 15Mwana wanjye, ntukagendane na bo, ujye wirinda uko ushoboye imigenzereze yabo, 16kuko bagenzwa no gukora nabi bakihutira kuvusha amaraso. 17Koko rero ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka! 18Nyamara bo ubwabo ni bo bicira igico, ubuzima bwabo ni bwo bubikiriye. 19Ni ko bigenda ku muntu wese ufite umururumba, amaherezo uwo mururumba wica nyirawo.
Imiburo ya Bwenge
20Bwenge arahamagarira mu mayira, arangururiye ijwi ku karubanda. 21Arahamagarira mu mihanda no mu marembo y'umujyi agira ati: 22“Yemwe mwa banyabwengebuke mwe, muzahereza he gushimishwa n'ubwenge buke bwanyu. Abahinyuzi bazishimira guhinyura kugeza ryari? Naho se abapfapfa bazahereza he kwanga gusobanukirwa? 23Nimwite ku miburo yanjye! Dore ndabagezaho ibyo ntekereza, mbamenyeshe amagambo yanjye. 24Narabahamagaye mwica amatwi, narabagobotse nyamara ntimwanyitaho. 25Mwahinyuye inama zanjye zose, ntimwita ku miburo yanjye. 26Bityo rero nanjye nimugera mu kaga nzabakina ku mubyimba, nimugwirirwa n'icyago mbashungere. 27Icyo cyago nikibageraho kimeze nk'inkubi y'umuyaga, nikibugariza kimeze nka serwakira, agahinda n'ubwihebe bizabugariza.
28“Abo bantu bazantabaza ariko sinzabumva, bazanshaka ariko ntibazambona, 29kubera ko banze gusobanukirwa ntibahitemo kubaha Uhoraho, 30ntibite ku nama zanjye, bagasuzugura imiburo yanjye. 31Ni cyo gituma bazabona ingaruka z'imigenzereze yabo mibi, bakurikiranwe n'imigambi yabo mibi. 32Abanyabwengebuke bicwa n'ubucucu bwabo, naho abapfapfa bakazira ubuswa bwabo. 33Nyamara unyumvira ahorana umutekano n'ituze, nta kibi yikanga.”

Currently Selected:

Imigani 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy