YouVersion Logo
Search Icon

Yoweli 1

1
1Ubutumwa Uhoraho yahaye Yoweli mwene Petuweli.
Icyorezo cy'inzige n'icy'amapfa
2Mwa basaza mwe, nimwumve iki kibazo,
mwa batuye iki gihugu mwese mwe, nimutege amatwi.
Ese icyorezo nk'iki cyigeze kibaho mu gihe cyanyu?
Mbese cyigeze kibaho mu gihe cya ba sokuruza?
3Nimubitekerereze abana banyu,
na bo bazabitekerereze abana babo,
abana babo na bo bazabitekerereze abo bazabyara.
4Imyaka itatsembwe n'inzige yatsembwe n'isanane,
itatsembwe n'isanane yatsembwe n'ubuzikira,
itatsembwe n'ubuzikira yatsembwe n'ibihōre.
5Mwa basinzi mwe, nimusinduke murire,
mwa banywi ba divayi mwe, nimuboroge,
divayi nshya igiye kubura.
6Amarumbu y'inzige yateye igihugu cyacu,
ntizicogora kandi ntizibarika.
Amenyo yazo ni nk'ay'intare,
imikaka yazo ni nk'iy'intare y'ingore.
7Zatsembye imizabibu yacu,
zakokoye ibiti byacu by'imitini,
zarayishishuye amashami asigara yererana.
8Ngaho nimuboroge nk'umwari uboroga,
uhogojwe n'uko yapfushije umugabo yari kuzashyingirwa.
9Amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze,
abantu ntibakibona n'ayo bazana mu Ngoro y'Uhoraho,
abatambyi bakorera Uhoraho baraboroga.
10Dore imirima yarononekaye,
ubutaka bwarakakaye,
ingano zaragwingiye,
divayi nshya ntikiboneka,
amavuta y'iminzenze na yo yarabuze.
11Mwa bahinzi mwe, nimwihebe,
abahinga imizabibu, nimuboroge.
Nimuboroge kubera ko ingano zanyu za nkungu zarumbye,
iza bushoki kimwe n'imyaka yose yo mu mirima na byo ni uko.
12Imizabibu yarumye,
ibiti by'imitini byararabiranye,
ibiti by'imikomamanga n'imikindo n'iby'amapera na byo ni uko,
ibiti byose byo mu mirima byarumye.
Bityo nta byishimo bikirangwa mu bantu.
Gutakambira Uhoraho no kwigomwa kurya
13Mwa batambyi mwe mushinzwe iby'urutambiro rw'Uhoraho,
mwebwe mukorera Imana yacu,
nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,
nimurire muboroge.
Nimukeshe ijoro mwambaye iyo myambaro,
dore amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze,
ntagihinguka mu Ngoro y'Imana yanyu.
14Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya,
nimuhamagaze abantu baze mu ikoraniro ryeguriwe Imana.
Nimukoranye abakuru n'abatuye mu gihugu bose,
bateranire mu Ngoro y'Uhoraho Imana yanyu,
mwese nimutakambire Uhoraho.
Umunsi w'Uhoraho
15Umunsi w'Uhoraho uregereje,
mbega umunsi uteye ubwoba!
Uwo munsi uzaza ari kirimbuzi giturutse ku Mana Nyirububasha.
16Dore ibyari bidutunze ntibikiboneka,
ibyishimo n'umunezero ntibikirangwa mu Ngoro y'Imana yacu.
17Imbuto zumiye mu mayogi,
ingano zaragwingiye,
ibigega birimo ubusa,
imitiba na yo yarasenyutse.
18Nimwumve ngo amatungo araboroga!
Amatungo maremare yabuze inzuri,
arakubita hirya no hino,
amatungo magufi na yo arenda gupfa.
Yoweli atakambira Uhoraho
19Uhoraho, ni wowe ntakambira!
Dore umuriro watwitse inzuri zo mu cyanya,
inkongi y'umuriro yatsembye ibiti byose byo mu gasozi.
20Inyamaswa ni wowe zitezeho amakiriro,
dore imigezi yarakamye,
umuriro na wo watwitse inzuri zo mu cyanya.

Currently Selected:

Yoweli 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy