YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 19

19
1Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite. 2Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n'umwitero w'umutuku wijimye#umutuku wijimye: reba Mk 15.17 (sob). 3bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi”, bakamukubita inshyi.
4Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.” 5Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry'amahwa na wa mwitero w'umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.”
6Abakuru bo mu batambyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!”
Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”
7Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.”
8Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba, 9maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?”
Yezu ntiyagira icyo amusubiza. 10Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?”
11Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”
12Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y'umwami w'i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w'i Roma.”
13Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebe#yicara: cyangwa amwicaza. ahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w'Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata. 14Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w'imyiteguro ya Pasika y'Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!”
15Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!”
Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?”
Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w'i Roma.”
16Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe.
Yezu abambwa ku musaraba
(Mt 27.32-44; Mk 15.21-32; Lk 23.26-43)
Nuko bafata Yezu baramujyana. 17Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota. 18Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n'abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo. 19Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w'i Nazareti, Umwami w'Abayahudi”. 20Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y'Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki. 21Nuko abakuru bo mu batambyi b'Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w'Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w'Abayahudi’.”
22Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.”
23Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi. 24Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Bigabanyije imyambaro yanjye,
umwenda wanjye barawufindira.”
Nguko uko abasirikari babigenje.
25Iruhande rw'umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w'i Magadala. 26Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!” 27Abwira n'uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45-56; Mk 15.33-41; Lk 23.44-49)
28Nyuma y'ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.”
29Ikibindi cyuzuye divayi isharira#divayi isharira: reba Zab 69.22. cyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo#hisopo: ni agati bakoreshaga mu mihango yerekeye guhumanura baminjagira amazi cg amaraso. Reba Kuv 12.22; Heb 9.19., bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa. 30Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!”
Nuko yubika umutwe, avamo umwuka.
Yezu bamutoboza icumu mu rubavu
31Kuko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru. 32Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y'umuntu wa mbere n'ay'uwa kabiri bari babambanywe na Yezu, 33ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru. 34Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n'amazi. 35Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere. 36Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.” 37Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.”
Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva
(Mt 27.57-61; Mk 15.42-47; Lk 23.50-56)
38Hanyuma y'ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana. 39Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n'amakakama ahumura neza#amakakama … neza: ni ayo Abayahudi basīgaga ku bitambaro bahambiragamo imirambo, yarahendaga cyane., ipima nk'ibiro mirongo itatu. 40Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n'iyo mibavu nk'uko Abayahudi babigenza bahamba. 41Hafi y'aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo. 42Kubera ko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu.

Currently Selected:

Yohani 19: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy