YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 17

17
Yezu asabira abigishwa be
1Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo. 2Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho. 3Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo. 4Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora. 5Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.
6“Abantu wampaye ubakuye mu b'isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe. 7None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, 8kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye.
9“Ni bo nsabira sinsabira ab'isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe. 10Ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo. 11Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye#ubarindishe ububasha wampaye: cg urindishe abo wampaye ububasha bwawe., kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. 12Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda,#ububasha … nkabarinda: cg abo wampaye nabarindishije ububasha bwawe. ntihagire n'umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga.#wa wundi … bivuga: reba Zab 41.10; Yh 13.18. 13Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima. 14Nababwiye ijambo ryawe, ab'isi barabanga babaziza ko atari abayo nk'uko nanjye ntari uwayo. 15Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi. 16Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi. 17Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri. 18Nk'uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi. 19Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by'ukuri.
20“Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n'abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye. 21Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk'uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab'isi bemere ko ari wowe wantumye. 22Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe, 23mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab'isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk'uko unkunda.
24“Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa. 25Data nyir'ubutungane, ni koko ab'isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n'aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye. 26Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.”

Currently Selected:

Yohani 17: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy