YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 1

1
Abayuda n'Abasimeyoni bigarurira Bezeki
1Dore ibyabayeho Yozuwe amaze gupfa#Dore … gupfa: ayo magambo arasobanura igihe ibivugwa mu gitabo cy'Abacamanza byabereye. .
Abisiraheli babajije Uhoraho bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Abanyakanāni?”#1.1–2.7: Ibivugwa muri iyi mirongo byibutsa ibyabaye Yozuwe akiriho.
2Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda kandi nawugabije igihugu cyabo.”
3Nuko Abayuda babwira bene wabo b'Abasimeyoni bati: “Nimudufashe turwanye Abanyakanāni tubirukane mu mugabane wacu, natwe tuzabafasha kubirukana mu wanyu.”
Nuko Abasimeyoni batabarana na bo, 4Uhoraho abaha gutsinda Abanyakanāni n'Abaperizi, bageze i Bezeki bahica abantu ibihumbi icumi 5b'Abanyakanāni n'Abaperizi. Muri uwo mujyi bahasanze Umwami Adoni-Bezeki baramurwanya, 6arahunga bamwirukaho. Bamaze kumufata bamuca ibikumwe by'ibiganza n'iby'ibirenge. 7Adoni-Bezeki aravuga ati: “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe by'ibiganza n'iby'ibirenge, bajyaga batoragura ibyokurya byagwaga munsi y'ameza yanjye, none Imana inyituye ibyo nabakoreye!” Nuko bamujyana i Yeruzalemu agwayo.
Umuryango wa Yuda utsinda Yeruzalemu na Heburoni
8Abayuda bateye na Yeruzalemu barayitsinda, abayituye babamarira ku icumu n'umujyi barawutwika. 9Hanyuma Abayuda bajya kurwanya Abanyakanāni bari batuye mu misozi miremire, n'abo mu karere k'imisozi migufi n'abo mu majyepfo ya Kanāni. 10Batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni, bahicira Sheshayi na Ahimani na Talumayi#Sheshayi … Talumayi: reba Ibar 13.22; Yoz 15.14.. Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba.
Otiniyeli yigarurira umujyi wa Debiri
(Yoz 15.13-19)
11Abayuda bavuye aho bajya kurwanya abatuye umujyi wa Debiri, kera witwaga Kiriyati-Seferi. 12Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” 13Nuko Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu yigarurira uwo mujyi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.
14Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza. 15Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n'ayo hepfo.
Abisiraheli batura imigabane yo mu majyepfo
16Abakeni bakomoka kuri sebukwe wa Musa bazamukanye n'Abayuda bava i Yeriko umujyi w'imikindo, bajya gutura mu butayu bw'i Buyuda ho mu majyepfo ya Aradi, baturana n'abaturage baho#abaturage baho: cg Abamaleki; reba 1 Sam 15.6.. 17Abayuda na bene wabo b'Abasimeyoni batera Abanyakanāni batuye mu mujyi wa Sefati barawurimbura, ni ko kuhita Horuma.#Horuma: mu giheburayi iryo zina rifitanye isano no kurimbura. 18Bigaruriye umujyi wa Gaza n'uwa Ashikeloni, n'uwa Ekuroni#Gaza … Ekuroni: yari imijyi y'Abafilisiti. hamwe n'intara zayo. 19Uhoraho yabahaye kwigarurira akarere k'imisozi miremire, nyamara ntibashoboye kwirukana abari batuye mu bibaya, kubera ko bari bafite amagare y'intambara acuzwe mu byuma. 20Nuko bakurikije uko Musa yabitegetse baha Kalebu umujyi wa Heburoni, ahamenesha Abanaki batatu.
21Ababenyamini bo ntibashoboye kumenesha Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, ku buryo bagituranye na bo kugeza n'ubu.
Abefurayimu n'Abamanase bigarurira Beteli
22Abakomoka kuri Yozefu na bo barazamuka batera umujyi wa Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo. 23Babanza kohereza abo gutata Beteli. Uwo mujyi kera witwaga Luzi. 24Abo batasi babonye umugabo usohoka mu mujyi, baramubwira bati: “Twereke aho twakwinjirira muri uyu mujyi, natwe nta cyo tuzagutwara.” 25Nuko arahabereka. Bityo abakomoka kuri Yozefu bamarira ku icumu abantu bose bo muri uwo mujyi, ariko wa mugabo n'abo mu muryango we bose barabareka barigendera. 26Hanyuma uwo mugabo ajya mu gihugu cy'Abaheti ahubaka umujyi awita Luzi, ari na ko witwa kugeza n'ubu.
Abantu batirukanywe n'Abisiraheli
27Abamanase ntibashoboye kumenesha abaturage b'i Betishani n'ab'i Tānaki n'ab'i Dori, n'ab'i Yibuleyamu n'ab'i Megido, habe n'abo mu midugudu ikikije iyo mijyi. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura muri ako karere. 28Abisiraheli bamaze gukomera bakoresheje Abanyakanāni imirimo y'agahato, ariko ntibashobora kubamenesha.
29Abefurayimu ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Gezeri. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura i Gezeri mu ntara y'Abefurayimu.
30Abazabuloni ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Kitironi n'i Nahalali, ahubwo bakomeje gutura mu ntara y'Abazabuloni bagakora imirimo y'agahato.
31Abashēri ntibashoboye kumenesha abaturage ba Ako n'ab'i Sidoni n'aba Ahilabu n'aba Akizibu, n'ab'i Heliba n'aba Afeki n'ab'i Rehobu. 32Abashēri baturanye n'Abanyakanāni bari bahasanzwe, kuko batashoboye kubamenesha.
33Abanafutali ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Beti-Shemeshi n'i Betanati, ahubwo bakomeje gutura muri iyo mijyi mu ntara y'Abanafutali bagakora imirimo y'agahato.
34Abamori bahejeje Abadani mu karere k'imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka kugira ngo begere ikibaya. 35Abamori biyemeje no gukomeza gutura Ayaloni n'i Shālabimu, no ku musozi wa Heresi. Abakomoka kuri Yozefu bamaze kubarusha amaboko, babakoresha imirimo y'agahato. 36Umupaka w'igihugu cy'Abamori watangiriraga ku musozi wa Akurabimu uhereye ku rutare, ugakomeza mu majyaruguru.

Currently Selected:

Abacamanza 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy