YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayi 1

1
Imana ituma Umwana wayo ku bantu bayo
1Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi. 2Ariko ubu tugeze mu gihe cy'imperuka, yatumenyesheje ibyayo idutumyeho Umwana wayo. Uwo ni we yateganyije guha byose ho umunani, kandi ni na we yakoresheje kurema byose. 3Uwo Mwana w'Imana ni we urabagirana ho ikuzo ryayo, ni na we ubonekwaho n'imiterere yayo nyakuri. Ni we ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw'ijambo rye. Arangije umurimo wo kweza abantu akabahanaguraho ibyaha, yicaye mu ijuru ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana nyir'ubuhangange.
Umwana w'Imana asumba abamarayika
4Imana yahaye uwo Mwana wayo gusumba kure abamarayika, nk'uko izina yahawe risumba iryabo.
5Koko nta mumarayika n'umwe Imana yigeze ibwira iti:
“Ni wowe Mwana wanjye,
kuva uyu munsi ndi So.”
Cyangwa se ngo ivuge iti:
“Jyewe nzamubera Se,
na we ambere umwana.”
6Nyamara kandi igihe Imana yoherezaga impfura yayo ku isi, yaravuze iti:
“Abamarayika bose b'Imana nibamuramye.”
7Ku byerekeye abamarayika yaravuze iti:
“Igira abamarayika bayo imiyaga,
abo bagaragu bayo ibagira ibirimi by'umuriro.”
8Naho ku byerekeye Umwana wayo iravuga iti:
“Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose,
abantu bawe ubategekesha ubutabera.
9Ukunda ubutungane ukanga ubugome,
ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta,
yakurobanuye muri bagenzi bawe, igusendereza ibyishimo#igusendereza ibyishimo: cg yagusize amavuta y'ibyishimo. Reba 1 Yh 2.20 (sob)..”
10Na none iti:
“Nyagasani, mbere na mbere wahanze isi,
ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe.
11Ibyo bizashiraho ariko wowe uzahoraho,
byose bizasaza nk'umwambaro.
12Uzabizingazinga nk'uzingazinga umwenda,
bizahindurwa nk'uko imyambaro ihinduranywa.
Ariko wowe uzahora uri uko wahoze,
ntuzigera ugira iherezo.”
13Nta mumarayika n'umwe Imana yigeze ibwira iti:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho#akabaho: reba Zab 110.1; Lk 20.43 (sob). ukandagizaho ibirenge.”
14None se abamarayika ni iki? Bose ni ingabo zo mu ijuru zikorera Imana, zatumwe gufasha abagenewe guhabwa agakiza ho umunani.

Currently Selected:

Abeheburayi 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy