YouVersion Logo
Search Icon

Ezira 1

1
Umwami Sirusi yemera ko Ingoro y'Imana yubakwa
1Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi#u Buperesi: bwari mu karere igihugu cya Irani kirimo muri iki gihe. Mu Kwakira 539 Sirusi yigaruriye umujyi wa Babiloni, ibyavuzwe muri uyu mutwe byabayeho muri 538 M.K. amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije ku muhanuzi Yeremiya#Yeremiya: reba Yer 25.11; 29.10.. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi, igitekerezo cyo kwamamaza itangazo mu bwami bwe hose, rikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bagira bati:
2“Uku ni ko Sirusi umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda. 3Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bw'iyo Mana nimuhe umugisha asubire mu Buyuda, maze yubake Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli i Yeruzalemu. 4Abantu bose batuye ahantu hose hari Abayahudi bacitse ku icumu, nibabahe imfashanyo y'ifeza n'izahabu n'ubundi butunzi n'amatungo, ndetse n'amaturo y'ubushake yo kubakira Imana Ingoro i Yeruzalemu.’ ”
5Nuko abatware b'amazu y'umuryango wa Yuda, n'ab'amazu y'umuryango wa Benyamini, n'abatambyi n'Abalevi, mbese abantu bose Uhoraho Imana yashyizemo igitekerezo cyo kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu bitegura kujyayo. 6Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho bikozwe mu ifeza no mu izahabu, babaha n'ubundi butunzi n'amatungo n'izindi mpano z'agaciro, hamwe n'amaturo atangwa ku bushake bw'umuntu.
7Nuko Umwami Sirusi ahamagaza ibikoresho byo mu Ngoro y'Uhoraho, ibyo Umwami Nebukadinezari yari yaravanye i Yeruzalemu akabishyira mu ngoro y'imana ze. 8Ibyo bikoresho Sirusi umwami w'u Buperesi yabitumye umucungamari Mitiredati, amutegeka kubibarurira Sheshibasari igikomangoma cy'i Buyuda. 9Dore ibyo yamubaruriye:
amasahane mirongo itatu akozwe mu izahabu,
n'amasahane igihumbi akozwe mu ifeza,
n'ibyuma makumyabiri n'icyenda,
10n'amabesani mirongo itatu akozwe mu izahabu,
n'amabesani magana ane na cumi y'ingeri ya kabiri akozwe mu ifeza,
n'ibindi bikoresho igihumbi.
11Ibikoresho byose byari ibihumbi bitanu na magana ane bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Sheshibasari abitahukana byose ubwo abajyanywe ho iminyago bavaga muri Babiloniya bagiye i Yeruzalemu.

Currently Selected:

Ezira 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy