YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 1

1
Ibintu ni ubusa
1Umva amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi, akaba n'umwami w'i Yeruzalemu. 2Umubwiriza aravuga ati: “Ibintu ni ubusa ndetse ni ubusa busa, byose ni ubusa. 3Imiruho ya buri munsi umuntu agira imumariye iki? 4Igisekuru kirahita ikindi kikaza, nyamara isi yo ntihinduka. 5Izuba rirarasa hanyuma rikarenga, rikagaruka aho rirasira. 6Umuyaga uhuha werekeza mu majyepfo, ugahindūrira mu majyaruguru. Ukomeza guhuhera impande zose, hanyuma ugasubira aho waturutse. 7Imigezi yose itemba ijya mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura nubwo imigezi ikomeza gutemba. 8Ibintu byose birarambirana ku buryo burenze uruvugiro. Amaso ntahāga kureba, n'amatwi ntarambirwa kumva. 9Ibyabayeho ni byo bikomeza kubaho, n'ibyakozwe ni byo byongera gukorwa, nta gishyashya kiba ku isi. 10Iyo hadutse ikintu gishya baravuga bati: ‘Kiriya kintu ni gishya.’ Nyamara na cyo kiba cyarigeze kubaho mu bihe byahise. 11Nta rwibutso rw'ibya kera dusigarana, twibagirwa ibyabaye ku bakurambere bacu. Abazabaho nyuma yacu ntibazibukwa n'abazabakurikira.”
Umunyabwenge w'inararibonye
12Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isiraheli i Yeruzalemu#i Yeruzalemu: reba 1 Bami 1.11-40.. 13Nagenzuye ibibera ku isi nitonze kandi mbikoranye ubwenge, nsanga ari umuruho utoroshye Imana yahaye abantu. 14Nitegereje ibikorerwa ku isi byose nsanga ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. 15Icyagoramye ntigishobora kugororwa, n'ikitariho ntigishobora kubarwa.
16Naribwiye nti: “Dore nagize ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu”, bityo nongereye ubwenge n'ubumenyi. 17Nashishikariye gusobanukirwa ibyerekeye ubwenge, n'ibyerekeye ubusazi n'ubupfapfa, nsanga na byo ari ukwiruka inyuma y'umuyaga. 18Koko ubwenge bwinshi ntibutana n'agahinda kenshi, uko wongera ubumenyi ni na ko wongera umubabaro.

Currently Selected:

Umubwiriza 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy