YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 1

1
Interuro
1Muri iki gitabo harimo amagambo Musa yabwiye Abisiraheli bose bakiri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe bari mu butayu hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani ku ruhande rumwe, n'i Tofeli n'i Labani n'i Haseroti n'i Dizahabu ku rundi ruhande. 2(Kuva ku musozi wa Horebu#Horebu: ni irindi zina rya Sinayi. kugera i Kadeshi-Barineya uciye mu misozi ya Seyiri, hari urugendo rw'iminsi cumi n'umwe.) 3Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi na kumwe k'umwaka wa mirongo ine Abisiraheli bavuye mu Misiri, Musa yababwiye ibyo Uhoraho yamutegetse kubabwira byose. 4Bari bamaze gutsinda Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami wa Bashani wari utuye Ashitaroti, bamutsindiye ahitwa Edureyi.
5Bakiri iburasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cya Mowabu, ni bwo Musa yatangiye kubasobanurira Amategeko y'Imana. Arababwira ati:
6Uhoraho Imana yacu yatubwiriye i Horebu ati: “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije, 7none nimuhaguruke mukomeze urugendo. Mujye mu misozi y'Abamori no mu bihugu by'abo bahana imbibi, mujye mu karere k'Ikiyaga cy'Umunyu n'ak'imisozi miremire n'ak'imigufi, no mu majyepfo ya Kanāni no ku nkombe z'Inyanja ya Mediterane. Nimumara kugera muri icyo gihugu cya Kanāni, muzakomeze mujye mu bisi bya Libani#ibisi bya Libani: reba K2., mugere ku ruzi runini rwa Efurati. 8Ngicyo igihugu nabahaye, mugitere mucyigarurire. Narahiye kugiha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo n'abazabakomokaho.”
Musa ashyiraho abatware bo guca imanza
(Kuv 18.13-26)
9Tukiri i Horebu narababwiye nti: “Sinshobora kubatwara jyenyine. 10Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none munganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru. 11Uhoraho Imana ya ba sokuruza, nabagwize incuro igihumbi kandi abahe umugisha nk'uko yabibasezeranyije. 12Sinshobora gukemura impaka zanyu zose jyenyine, 13none nimwitoranyirize mu miryango yanyu abantu b'ibirangirire b'abahanga kandi bafite ubushishozi, mbagire abatware banyu.” 14Ibyo mwarabyemeye. 15Nuko mfata abo bantu b'ibirangirire b'abahanga bo mu miryango yanyu, mbagira abatware b'ibihumbi, b'amagana, ba mirongo itanu, n'ab'icumi, nshyiraho n'abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu. 16Narabategetse nti: “Mujye mwumva ibibazo bya bagenzi banyu kandi muce imanza zitabera. Abantu bose mujye mubafata kimwe, ndetse n'abanyamahanga batuye muri mwe. 17Ntimukagire aho mubogamira, aboroheje n'abakomeye mujye mubafata kimwe. Ntimugatinye amaso y'abantu kuko Imana ari yo ibaha guca imanza#Imana … imanza: cg abacamanza bagomba guca imanza zitabera.. Nihagira urubanza rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.” 18Namwe nabategetse ibyo mugomba gukora byose.
Abatasi boherezwa muri Kanāni
(Ibar 13.1-33)
19Nuko tuvuye ku musozi wa Horebu, tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba mwiboneye, duca mu nzira igana mu misozi y'Abamori, nk'uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse. Amaherezo tugera i Kadeshi-Barineya, 20ndababwira nti: “Mugeze hafi y'imisozi y'Abamori Uhoraho Imana yacu azaduha. 21Dore igihugu Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije, nimugende mucyigarurire nk'uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yababwiye, ntimutinye kandi ntimucike intege.”
22Nuko mwese muranyegera murambwira muti: “Reka twohereze abatasi bajye gutata icyo gihugu, kugira ngo bazatubwire inzira dukwiriye kuzanyuramo n'uko imijyi yaho imeze.”
23Iyo nama narayishimye, ntoranya abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango. 24Baragiye batata icyo gihugu banyuze mu misozi no mu gikombe cya Eshikoli, 25batuzanira ku mbuto zera muri icyo gihugu, maze baratubwira bati: “Igihugu Uhoraho Imana yacu agiye kuduha ni cyiza.”
26Ariko mwebwe mwagomeye Uhoraho Imana yanyu mwanga kukijyamo, 27mwitotombeye mu mahema yanyu muvuga muti: “Uhoraho aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu Misiri ngo atugabize Abamori baturimbure! 28Mbese ubundi turagirayo iki? Abatasi twohereje baraduhebeje ngo abantu baho baturusha imbaraga kandi baradusumba, imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n'inkuta zigera ku ijuru, ndetse babonyeyo n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki.”
29Ndababwira nti: “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye. 30Uhoraho Imana yanyu azabajya imbere, abarwanirire nk'uko mwabonye abigenza mu Misiri 31no mu butayu. Mu rugendo rwose mwagenze kugera ino, mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabitayeho, nk'uko umuntu yita ku mwana we akamuheka.” 32Nyamara ibyo ntibyatumye mugirira Uhoraho Imana yanyu icyizere. 33Ni we wabajyaga imbere mu nzira, akabereka aho mushinga amahema. Nijoro yagenderaga mu muriro, ku manywa akagendera mu gicu kugira ngo abereke inzira munyuramo.
Uhoraho ahana Abisiraheli
(Ibar 14.20-45)
34Uhoraho yumvise ibyo mwavugaga ararakara, maze ararahira ati: 35“Nta n'umwe wo muri aba bantu babi uri mu kigero cy'abakuze, uzatura mu gihugu cyiza nasezeranyije ba sekuruza. 36Ariko Kalebu mwene Yefune we yanyobotse adashidikanya, ni yo mpamvu nzamutuza mu gihugu yatase, ngituzemo n'abazamukomokaho.” 37Ndetse mwatumye Uhoraho andakarira arambwira ati: “Nawe Musa ntuzagituramo, 38ahubwo Yozuwe mwene Nuni ugufasha ni we uzakigeramo. Umutere inkunga kuko ari we uzagihesha Abisiraheli. 39Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, na bo bazakigeramo. Abataramenya gutandukanya icyiza n'ikibi, ni bo nzagiha bacyigarurire. 40Ariko mwebweho nimusubize iy'ubutayu, muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.”
41Mwarambwiye muti: “Twacumuye ku Uhoraho, ariko noneho reka tujye muri Kanāni turwanye abahatuye, nk'uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse.” Nuko mwese mufata intwaro zanyu, mugira ngo muhatere nk'aho byoroshye.
42Uhoraho antegeka kubabwira nti: “Ntimuhatere kuko ntari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda.” 43Nababwiye ibyo Uhoraho yavuze ntimwabyitaho, ahubwo muramugomera mwica amatwi mutera icyo gihugu. 44Nuko Abamori bahatuye baraza barabarwanya, mwiruka nk'abahunga inzuki, babakubita incuro i Seyiri babageza i Horuma. 45Mwaragarutse muririra imbere y'Uhoraho, ariko ntiyabitaho yanga kubumva.
Imyaka Abisiraheli bamaze mu butayu
46Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy