YouVersion Logo
Search Icon

3 Yohani 1

1
Indamutso
1Jyewe Umukuru,
ndakwandikiye Gayo ncuti yanjye nkunda kubera ukuri kw'Imana.
2Ncuti nkunda, ndakwifuriza kumererwa neza no kuba mutaraga mu mubiri, nk'uko uri mutaraga mu mutima. 3Koko narishimye cyane, igihe abavandimwe#abavandimwe: reba Intu 9.30 (sob). bamwe bazaga bagahamya ukuntu ukomeye ku kuri kw'Imana, kandi ukaba ugenda ukurikiza uko kuri. 4Nta kintu kinezeza nko kumva ko abana banjye bakurikiza ukuri.
Incuti z'ukuri n'abanzi bako
5Ncuti nkunda, uri indahemuka mu byo ukorera abavandimwe byose, ndetse nubwo baba ari ab'ahandi. 6Bahamije iby'urukundo rwawe imbere y'umuryango wa Kristo.#umuryango wa Kristo: ni ukuvuga umuryango w'aho umwanditsi yabaga (reba umurongo wa 3). Nyamuneka, nk'uko bikwiriye abakozi b'Imana, ni byiza ko ubahambirira impamba bagakomeza urugendo rwabo. 7Bahagurutse batumwe na Kristo ntibemera kugira icyo bahabwa n'abatemera Imana yacu. 8Tugomba kunganira bene abo bantu rero, kugira ngo tube dufatanyije na bo kogeza ukuri kw'Imana.
Diyoterefe na Demeteriyo
9Nandikiye umuryango wa Kristo w'iwanyu, ariko Diyoterefe ukunda kwiha ubukuru muri mwe ntatwemera. 10Ni cyo gituma ninza nzashyira ahabona ibyo akora n'ukuntu adusebya, akatubeshyera. Si ibyo gusa, yanga no gucumbikira abavandimwe, n'abashaka kubakīra akabibabuza ndetse akanabaca mu Muryango w'Imana.
11Ncuti nkunda, ntugakurikize urugero rw'ibibi abandi bakora, ahubwo ujye ukurikiza urugero rwiza. Ukora ibyiza aba ari uw'Imana, naho ukora ibibi aba atarayibona.
12Demeteriyo we abantu bose bamuvugaho ibyiza, yewe n'ukuri twamamaza na ko kurabihamya ndetse natwe ubwacu turabihamya, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.
Umwanzuro
13Nari nshigaje byinshi nakwandikira, ariko sinifuje gukoresha wino n'ikaramu. 14Ahubwo niringiye kuzakubona bidatinze maze tuvugane imbonankubone.
15Gira amahoro.
Incuti zawe ziragutashya, nawe udutahirize izacu buri muntu ku giti cye.

Currently Selected:

3 Yohani 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy