YouVersion Logo
Search Icon

2 Abanyatesaloniki 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo,
turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki.
2Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Urubanza ruzaba ubwo Kristo azaza.
3Bavandimwe, twabura dute kubashimira Imana ubutitsa? Koko birakwiye kuko murushaho gutera imbere mu kwizera Kristo, kandi n'urukundo mufitanye rukiyongera. 4Ni yo mpamvu mu matorero y'Imana turata ibyanyu, tuvuga uko mwihangana mukizera Kristo, nubwo mutotezwa mukanahura n'amakuba y'uburyo bwose.
5Ibyo ni byo byerekana ko Imana idaca urwa kibera. Ni cyo kizatuma mubarwa mu bakwiye ubwami bwayo, ari na bwo babahōra bakabagirira nabi. 6Imana ni intabera, ababateza amakuba izabitura amakuba, 7namwe abababazwa ibiture kuruhukana natwe. Ni ko bizamera igihe Nyagasani Yezu azahishurwa avuye mu ijuru, ashagawe n'abamarayika be yahaye ububasha. 8Azaza mu muriro ugurumana yihōrere ku batazi Imana, ntibumvire Ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yezu. 9Bazahabwa igihano cyo kurimbuka bajyanwe kure ya Nyagasani, batandukanywe n'ikuzo rye n'ububasha bwe. 10Ni ko bizamera kuri wa munsi Nyagasani azaza guheshwa ikuzo n'intore ze no gutangarirwa n'abamwemeye bose – muri abo namwe murimo, kuko mwemeye ibyo twahamije hagati muri mwe.
11Ngiyo impamvu ituma duhora tubasabira kugira ngo Imana ibone ko mukwiye ibyo yabahamagariye. Turayisaba kurambura ukuboko kwayo ngo isohoze imigambi myiza yose mwagize, kimwe n'ibikorwa byiza muheshwa no kwizera Kristo. 12Bityo Umwami wacu Yezu Kristo aherwe ikuzo muri mwe, kandi namwe muriherwe kuri we, mubikesha ubuntu mugirirwa n'Imana yacu na Nyagasani Yezu Kristo#n'Imana … Kristo: cg na Nyagasani Yezu Kristo ari we Mana yacu..

Currently Selected:

2 Abanyatesaloniki 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy