YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 5

5
Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo
(Luka 6.20-23)
1Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera. 2Aterura amagambo ati
3“Hahirwa abakene mu mitima yabo,
Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
4 # Yes 61.2 Hahirwa abashavura,
Kuko ari bo bazahozwa.
5 # Zab 37.11 Hahirwa abagwa neza,
Kuko ari bo bazahabwa isi.
6 # Yes 55.1-2 Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka,
Kuko ari bo bazahazwa.
7Hahirwa abanyambabazi,
Kuko ari bo bazazigirirwa.
8 # Zab 24.3-4 Hahirwa ab'imitima iboneye,
Kuko ari bo bazabona Imana.
9Hahirwa abakiranura,
Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana.
10 # 1 Pet 3.14 Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka,
Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
11 # 1 Pet 4.14 “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. 12#2 Ngoma 36.16; Ibyak 7.52 Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.
13 # Mar 9.50; Luka 14.34-35 “Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.
14 # Yoh 8.12; 9.5 “Muri umucyo w'isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha kwihisha. 15#Mar 4.21; Luka 8.16; 11.33 Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. 16#1 Pet 2.12 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.
Yesu ntiyazanywe no gukuraho amategeko
17“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. 18#Luka 16.17 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. 19Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru. 20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Ntukice
21 # Kuva 20.13; Guteg 5.17 “Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n'abacamanza.’ 22Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n'abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w'i Gehinomu. 23Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, 24usige ituro ryawe imbere y'igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.
25“Wikiranure vuba n'ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y'imbohe. 26Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.
Ntugasambane
27 # Kuva 20.14; Guteg 5.18 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ 28Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. 29#Mat 18.9; Mar 9.47 Ijisho ryawe ry'iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. 30#Mat 18.8; Mar 9.43 N'ikiganza cyawe cy'iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.
Ntukahukane
(Mat 19.9; Mar 10.11,12; Luka 16.18)
31 # Guteg 24.1-4; Mat 19.7; Mar 10.4 “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’ 32#Mat 19.9; Mar 10.11-12; Luka 16.18; 1 Kor 7.10-11 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.
Ntukarahire
33 # Lewi 19.12; Kub 30.2; Guteg 23.21 “Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ 34#Yak 5.12; Yes 66.1; Mat 23.22 Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y'Imana, 35#Yes 66.1; Zab 48.2 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y'ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw'Umwami ukomeye. 36Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze. 37Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.
Ntimukihōrere
(Luka 6.29-30)
38 # Kuva 21.24; Lewi 24.20; Guteg 19.21 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n'iryinyo rihōrerwe irindi.’ 39Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w'iburyo, umuhindurire n'uw'ibumoso, 40umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n'umwitero, 41ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri. 42Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo.
Nimukunde ababanga
(Luka 6.32-36)
43 # Lewi 19.18 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, 45ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura. 46Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? 47Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo? 48#Lewi 19.2; Guteg 18.13 Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka.

Currently Selected:

Matayo 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy