YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 27

27
Bashyīra Yesu Pilato
(Mar 15.1; Luka 23.1-2; Yoh 18.28-32)
1Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n'abakuru b'ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu. 2Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.
Yuda yiyahura
(Ibyak 1.16-19)
3 # Ibyak 1.18-19 Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n'abakuru bya bice by'ifeza mirongo itatu ati 4“Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”
Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”
5Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.
6Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by'ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw'Imana, kuko ari ibiguzi by'amaraso.” 7Bajya inama bazigura isambu y'umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi. 8Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y'amaraso na bugingo n'ubu.
9 # Zek 11.12-13 Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by'ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy'uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye, 10babigura isambu y'umubumbyi nk'uko Uwiteka yanyeretse.”
Pilato acira Yesu urubanza
(Mar 15.1-15; Luka 23.1-25; Yoh 18.28—19.16)
11Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y'umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.” 12Abatambyi bakuru n'abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.
13Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”
14Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.
15Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga. 16Icyo gihe bari bafite imbohe y'ikimenywabose, yitwaga Baraba. 17Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?” 18Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
19Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y'imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20Ariko abatambyi bakuru n'abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu. 21Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?”
Bati “Ni Baraba.”
22Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?”
Bose bati “Nabambwe!”
23Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
24 # Guteg 21.6-9 Nuko Pilato abonye ko arushywa n'ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y'abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw'amaraso y'uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”
25Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”
26Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.
Abasirikare bashinyagurira Yesu
(Mar 15.15-20; Yoh 19.2-3)
27Maze abasirikare b'umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose. 28Baramucuza, bamwambika umwenda w'umuhemba, 29baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!” 30Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe. 31Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.
Yesu abambwa
(Mar 15.21-32; Luka 23.26-43; Yoh 19.17-27)
32Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu. 33Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga, 34#Zab 69.22 bamuha vino ivanze n'indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.
35 # Zab 22.19 Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira, 36bicara aho baramurinda. 37Bashyira hejuru y'umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W'ABAYUDA.” 38Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.
39 # Zab 22.8; 109.25 Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe 40#Mat 26.61; Yoh 2.19 baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w'Imana, manuka uve ku musaraba.”
41Abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru na bo bashinyagura batyo bati 42“Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w'Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera. 43#Zab 22.9 Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w'Imana.’ ”
44N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.
Urupfu rwa Yesu
(Mar 15.33-41; Luka 23.44-49; Yoh 19.28-30)
45Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda. 46#Zab 22.2 Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”
47Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.” 48#Zab 69.22 Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.
49Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”
50Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.
Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga
51 # Kuva 26.31-33 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka, 52ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa, 53bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.
54Umutware utwara umutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w'Imana.”
55 # Luka 8.2-3 Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera. 56Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.
Yosefu ahamba Yesu
(Mar 15.42-47; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42)
57Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu. 58Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha. 59Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera, 60ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva, aragenda. 61Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.
Barinda imva ya Yesu
62Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranira kwa Pilato. 63#Mat 16.21; 17.23; 20.19; Mar 8.31; 9.31; 10.33-34; Luka 9.22-27 Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka. 64Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”
65Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”
66Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n'umunwa w'igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.

Currently Selected:

Matayo 27: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy