YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 22

22
Umugani w'ubukwe bw'umwana w'umwami
(Luka 14.15-24)
1Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati 2“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umwami wacyujije ubukwe bw'umwana we arongora, 3atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza. 4Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n'inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
5“Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe, 6abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica. 7Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo. 8Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye. 9Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’ 10Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n'abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.
11“Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w'ubukwe. 12Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w'ubukwe?’ Na we arahora rwose. 13#Mat 8.12; 25.30; Luka 13.28 Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n'amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’, 14kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.”
Abafarisayo bamugerageresha iby'umusoro
(Mar 12.13-17; Luka 20.20-26)
15Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y'uko bari bumutegeshe amagambo. 16Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y'Imana by'ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese. 17Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”
18Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? 19Nimunyereke ifeza y'umusoro.”
Bamuzanira idenariyo. 20Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?”
21Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”
Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.”
22Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda.
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka
(Mar 12.18-27; Luka 20.27-40)
23 # Ibyak 23.8 Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati 24#Guteg 25.5 “Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se. 25Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we. 26Nuko n'uwa kabiri n'uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo. 27Hanyuma wa mugore na we arapfa. 28Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?”
29Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z'Imana. 30Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru. 31Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo 32#Kuva 3.6 ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima.”
33Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe.
Itegeko rirusha ayandi gukomera
(Mar 12.28-34; Luka 10.25-28)
34Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, 35#Luka 10.25-28 umwe muri bo w'umwigishamategeko amubaza amugerageza ati 36“Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”
37 # Guteg 6.5 Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose.’ 38Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere. 39#Lewi 19.18 N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ 40Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n'ibyahanuwe ni yo yuririraho.”
Yesu ni Umwana wa Dawidi
(Mar 12.35-37; Luka 20.41-44)
41Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati 42“Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?”
Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.”
43Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n'Umwuka amwita umwami we ati
44 # Zab 110.1 ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’
45Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?”
46Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza.

Currently Selected:

Matayo 22: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy