YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 17

17
Yesu ahinduka ishusho irabagirana
(Mar 9.2-13; Luka 9.28-36)
1 # 2 Pet 1.17-18 Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y'umusozi muremure bonyine. 2Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyenda ye yera nk'umucyo. 3Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. 4Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”
5 # Itang 22.2; Guteg 18.15; Zab 2.7; Yes 42.1; Mat 3.17 Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”
6Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane. 7Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.” 8Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.
9Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w'umuntu azazukira.”
10 # Mal 3.23 Abigishwa be baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”
11Arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya. 12#Mat 11.14 Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugira uko bashaka. N'Umwana w'umuntu ni ko bazamugira.”
13Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza.
Yesu akiza umwana urwaye igicuri
(Mar 9.14-29; Luka 9.37-43)
14Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati 15“Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi. 16Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.”
17Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.” 18Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira.
19Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?”
20 # Mat 21.21; Mar 11.23; 1 Kor 13.2 Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. [ 21Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.]”
Yesu avuga iby'urupfu rwe
(Mar 9.30-32; Luka 9.43-45)
22Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w'umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n'abantu, 23bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.”
Barababara cyane.
24 # Kuva 30.13; 38.26 Bagera i Kaperinawumu, abantu basoresha umusoro w'ididarakama#Ididarakama ni urupiya. baza aho Petero ari baramubaza bati “Mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?”
25Arabasubiza ati “Arayitanga.”
Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n'ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?”
26Aramusubiza ati “Ni rubanda.”
Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo. 27Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.”

Currently Selected:

Matayo 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy