YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 16

16
Yesu yima Abayuda ikimenyetso
(Mar 8.11-21; Luka 12.54-56)
1 # Mat 12.38; Luka 11.16 Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. 2Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ 3Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe. 4#Mat 12.39; Luka 11.29 Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda.
5Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima. 6#Luka 12.1 Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”
7Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.”
8Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima? 9#Mat 14.17-21 Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe? 10#Mat 15.34-38 Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe? 11Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”
12Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w'imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y'Abafarisayo n'iy'Abasadukayo.
Petero ahamya ko Yesu ari Kristo
(Mar 8.27-33; Luka 9.18-22; Yoh 6.66-69)
13Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?”
14 # Mat 14.1-2; Mar 6.14-15; Luka 9.7-8 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”
15Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”
16 # Yoh 6.68-69 Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho.”
17Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. 18Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’ 19#Mat 18.18; Yoh 20.23 Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”
20Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.
Yesu asobanura iby'inzira y'umusaraba
(Mar 8.31—9.1; Luka 9.22-27)
21Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.
22Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”
23Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu.”
24 # Mat 10.38; Luka 14.27 Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, 25#Mat 10.39; Luka 17.33; Yoh 12.25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. 26Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe? 27#Mat 25.31; Zab 62.13; Rom 2.6 Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 28Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w'umuntu aziye mu bwami bwe.”

Currently Selected:

Matayo 16: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy