YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 13

13
Umugani w'umubibyi
(Mar 4.1-12; Luka 8.4-10)
1Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy'inyanja. 2#Luka 5.1-3 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya. 3Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati
“Umubibyi yasohoye imbuto. 4Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, 6izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo. 9Ufite amatwi niyumve.”
10Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”
11Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe, 12#Mat 25.29; Mar 4.25; Luka 8.18; 19.26 kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n'icyo yari afite. 13Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n'iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ 14#Yes 6.9-10 Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo
‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,
Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.
15Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure,
Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,
Amaso yabo bakayahumiriza,
Ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi,
Batamenyesha umutima,
Bagahindukira ngo mbakize.’
Yesu asobanura umugani w'umubibyi
(Mar 4.13-20; Luka 8.11-15)
16 # Luka 10.23-24 “Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva. 17Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.
18“Nuko nimwumve umugani w'umubibyi. 19Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira. 20Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, 21ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha. 22Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere. 23Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
Umugani w'urukungu mu masaka
24Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we, 25nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda. 26Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka. 27Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’ 28Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’ 29Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n'amasaka, 30mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”
Umugani w'akabuto ka sinapi n'uw'umusemburo
(Mar 4.30-34; Luka 13.18-21)
31Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we. 32Na ko ni gato hanyuma y'imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
33Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y'ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”
34Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani, 35#Zab 78.2 kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo
“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,
Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw'isi.”
36Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w'urukungu rwo mu murima.”
37Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu, 38umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b'ubwami, urukungu ni abana b'Umubi, 39umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y'isi, abasaruzi ni abamarayika. 40Nk'uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y'isi. 41Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe, 42babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. 43Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.
Umugani w'izahabu n'imaragarita n'urushundura
44“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.
45“Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umutunzi ushaka imaragarita nziza, 46abonye imaragarita imwe y'igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.
47“Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z'amoko yose. 48Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita. 49Uko ni ko bizaba ku mperuka y'isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi, 50babajugunye mu itanura ry'umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
51“Ayo magambo yose aho murayumvise?”
Baramusubiza bati “Yee.”
52Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugo utanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”
Yesu asuzugurwa n'abo mu gihugu cy'iwabo
(Mar 6.1-6; Luka 4.16-30)
53Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo 54ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he? 55Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? 56Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” 57#Yoh 4.44 Ibye birabagusha.
Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo no mu nzu yabo.” 58Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n'uko batamwizeye.

Currently Selected:

Matayo 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy