YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 12

12
Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa
(Mar 2.23-28; Luka 6.1-5)
1 # Guteg 23.26 Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y'amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. 2Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”
3 # 1 Sam 21.1-7 Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n'abo bari bari kumwe, 4#Lewi 24.9 ko yinjiye mu nzu y'Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine? 5#Kub 28.9-10 Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo? 6Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano. 7#Mat 9.13; Hos 6.6 Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza, 8kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato.”
Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w'isabato
(Mar 3.1-6; Luka 6.6-11)
9Avayo ajya mu isinagogi yabo, 10asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega.
11 # Luka 14.5 Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo? 12Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.” 13Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.”
Arakurambura, kurakira kuba nk'ukundi. 14Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica.
15Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose, 16arabahana ngo batamwamamaza 17ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
18 # Yes 42.1-3 “Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije,
Umutima wanjye ukamwishimira.
Nzamushyiramo Umwuka wanjye,
Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka.
19Ntazatongana, ntazasakuza,
Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye.
20Urubingo rusadutse ntazaruvuna,
Kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya,
Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe,
21kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”
Yesu akiza umuntu wari ikiragi akaba n'impumyi
(Mar 3.20-30; Luka 11.14-23)
22Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka. 23Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”
24 # Mat 9.34; 10.25 Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w'abadayimoni.”
25Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n'umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. 26None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute? 27Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza. 28Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo.
29“Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?
30 # Mar 9.40 “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza. 31Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. 32#Luka 12.10 Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.
33 # Mat 7.20; Luka 6.44 “Nimwite igiti cyiza n'imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n'imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n'imbuto zacyo. 34#Mat 3.7; 23.33; 15.18; Luka 3.7; 6.45 Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga. 35Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.
36“Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka. 37Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”
Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso
(Mar 8.11-12; Luka 11.16,19-32)
38 # Mat 16.1; Mar 8.11; Luka 11.16 Nuko bamwe mu banditsi n'Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.”
39 # Mat 16.4; Mar 8.12 Na we arabasubiza ati “Abantu b'igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy'umuhanuzi Yona. 40#Yoh 1.17 Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu. 41#Yona 3.5 Ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano. 42#1 Abami 10.1-10; 2 Ngoma 9.1-12 Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
43“Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. 44Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe. 45Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.”
Bene wabo wa Yesu
(Mar 3.31-35; Luka 8.19-21)
46Akivugana n'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we. 47Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”
48Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” 49Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data. 50Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

Currently Selected:

Matayo 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy