YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 10

10
Amazina y'intumwa cumi n'ebyiri
(Mar 6.7-13; Luka 6.12-16; 9.1-6)
1Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n'ubumuga bwose.
2Amazina y'intumwa cumi n'ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, 3na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w'ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo 4na Simoni Zelote,#Zelote: cyangwa, Umunyakanāni. na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.
5Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y'Abasamariya, 6ahubwo mujye mu ntama zazimiye z'umuryango wa Isirayeli. 7#Luka 10.4-12 Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi. 9Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, 10#1 Kor 9.14; 1 Tim 5.18 cyangwa imvumba y'urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga.
11“Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo. 12Nimwinjira mu nzu mubaramutse, 13inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire. 14#Ibyak 13.51 Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu. 15#Mat 11.24; Itang 19.24-28 Ndababwira ukuri yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu n'i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy'uwo mudugudu.
Uburyo intumwa zizarenganywa
16 # Luka 10.3 “Dore mbatumye muri nk'intama hagati y'amasega, nuko mugire ubwenge nk'inzoka, kandi muzabe nk'inuma mutagira amahugu. 17#Mar 13.9-11; Luka 12.11-12; 21.12-15 Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, 18bazabashyīra abatware n'abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n'imbere y'abapagani. 19Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w'uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya. 20Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha.
21 # Mar 13.12; Luka 21.16 “Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, n'abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe. 22#Mat 24.9,13; Mar 13.13; Luka 21.17 Muzangwa n'abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. 23Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w'umuntu ataraza.
Yesu akomeza intumwa ngo zidatinya
(Luka 12.2-9)
24 # Luka 6.40; Yoh 13.16; 15.20 “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n'umugaragu ntaruta shebuja. 25#Mat 9.34; 12.24; Mar 3.22; Luka 11.15 Birahagije ko umwigishwa amera nk'umwigisha, n'umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir'urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!
26 # Mar 4.22; Luka 8.17 “Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana. 27Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n'ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y'amazu. 28Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n'umubiri muri Gehinomu. 29Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, 30ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. 31Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.
32“Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. 33#2 Tim 2.12 Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.
Kwikorera umusaraba
(Luka 12.51-53; 14.26-27)
34“Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. 35#Mika 7.6 Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, 36abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe.
37“Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye. 38#Mat 16.24; Mar 8.34; Luka 9.23 Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. 39#Mat 16.25; Mar 8.35; Luka 9.24; 17.33; Yoh 12.25 Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.
40 # Mar 9.37; Luka 9.48; 10.16; Yoh 13.20 “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye. 41Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y'umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y'umukiranutsi. 42Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”

Currently Selected:

Matayo 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy