YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 21

21
Yesu yiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya
1Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya: 2Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. 3#Luka 5.5 Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.”
Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe. 4Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. 5Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?”
Baramusubiza bati “Nta cyo.”
6 # Luka 5.6 Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
7Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja. 8Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri. 9Bomotse imusozi babona umuriro w'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima. 10Yesu arababwira ati “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.”
11Simoni Petero yikira mu bwato, akururira urushundura imusozi rwuzuye ifi nini ijana na mirongo itanu n'eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityo urushundura ntirwacitse. 12Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami. 13Yesu araza yenda umutsima arawubaha, n'ifi na zo azigenza atyo.
14Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.
Yesu abaza Petero gatatu ko amukunda
15Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?”
Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.” 16Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”
Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.” 17Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”
Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”
Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye. 18Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.” 19Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”
20 # Yoh 13.25 Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?” 21Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”
22Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”
23Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?”
24Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri.
25Ariko hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.

Currently Selected:

Yohana 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy