YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 17

17
Yesu asabira abigishwa be n'abandi bose bazamwizera
1Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe, 2nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. 3Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo. 4Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. 5Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.
6“Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe. 7None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe, 8kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.
9“Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe, 10kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo. 11Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. 12#Zab 41.10; Yoh 13.18 Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore. 13Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo. 14Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi. 15Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. 16Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi. 17Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri. 18Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi, 19kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri.
20“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo, 21ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye. 22Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. 23Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.
24“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. 25Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. 26Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”

Currently Selected:

Yohana 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy